Burera: Barasabwa gufata ingamba zihamye mu kubungabunga umutekano

Abaturage bo mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera ndetse n’abo mu mirenge ya Cyuve na Gacaca mu karere ka Musanze, barasabwa gufata ingamba zihamye zo kubungabunga umutekano birinda ibihuha ndetse n’ababashuka babashora mu bikorwa byabangamira umutekano, ahubwo bagaharanira gukora bagamije kwiteza imbere.

Ibi aba baturage babisabwe ku wa mbere tariki ya 17/03/2014 mu nama y’umutekano yabereye mu murenge wa Gahunga, igahuza abo baturage n’abayobozi babo ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

Abaturage ba gahunda muri Burera na Cyuve na Gacaca muri Musanze bibukijwe ko umutekano wabo n'uw'Abanyarwanda bose ari inshingano buri wese ategetswe kugiramo uruhare.
Abaturage ba gahunda muri Burera na Cyuve na Gacaca muri Musanze bibukijwe ko umutekano wabo n’uw’Abanyarwanda bose ari inshingano buri wese ategetswe kugiramo uruhare.

Iyi nama y’umutekano yabaye nyuma y’iminsi mike abagabo bane bakekwaho guhungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze bahatera ibisasu bya grenade (soma gerenade) batawe muri yombi. Aba bagabo bose batatangajwe amazina kubera iperereza rigikorwa ngo baturuka muri iyo mirenge.

Muri iyo nama yari yitabiriwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi, abayobozi b’uturere twa Burera na Musanze bafatanyije n’inzego z’umutekano, bagaragarije abo baturage amakuru mpamo ku itabwa muri yombi ry’abo bagabo bane.

Hagaragajwe ko guhera mu kwezi k’Ukuboza 2013 kugera muri Mutarama 2014, ibikorwa byose byo guhungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze byakorwaga n’abo bagabo kandi inama zo kubishyira mu bikorwa bazikoreraga mu murenge wa Gahunga.

Abaturarwanda bose barasabwa gufatana urunana mu kwicungira umutekano.
Abaturarwanda bose barasabwa gufatana urunana mu kwicungira umutekano.

Ubwo batabwaga muri yombi, bafatanywe n’izindi ntwaro zirimo imbunda ndetse na grenade bari kuzakoresha bakomeza guhungabanya umutekano kandi ngo izo ntwaro zose zaturukaga muri FDLR, umutwe u Rwanda ruvuga ko ari uw’iterabwoba kandi ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Kubera ibyo byose ubuyobozi busaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukomeza kuba maso, bagafatanya mu kwibungabungira umutekano ku buryo nta kindi gikorwa cyo guhungabanya umutekano cyakongera kuba nkuko Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura.

Agira ati “Ni inshingano za buri wese kurinda umutekano w’igihugu. Ni inshingano zacu twese dufatanyije nk’abaturage n’inzego z’umutekano, kandi turizeza Abanyaburera n’Abanyarwanda ko nta kibazo cy’umutekano gishobora kongera kubaho ukundi giturutse ku burangare bw’umwe muri twe.”

Umuyobozi w'akarere ka Burera abwira abaturage bari bari mu nama y'umutekano gukaza ingamba mu kubungabunga umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Burera abwira abaturage bari bari mu nama y’umutekano gukaza ingamba mu kubungabunga umutekano.

Mu ngamba zikomeye zafashwe, ngo buri muturage wese akwiye kujya yibaza ibi bibazo kandi akitegura kubisubiza igihe cyose yabibazwa. Ntitwanze abashyitsi. Ariko se umushyitsi uhari yaje gihe ki? yazanywe n’iki? aramara igihe kingana iki?

Abaturage bo bavuga ko bacyumva ayo makuru byabababaje cyane ngo kuko abo bagabo bahungabanyaga umutekano mu mujyi wa Musanze birirwanaga nabo kandi ngo ntibakekaga ko bakwishora mu bikorwa nk’ibyo.

Bakomeza bavuga ko ariko guhera ubwo biyemeje kongera imbaraga mu kwibungabungira umutekano bakora irondo, abayobozi nabo bafatanya n’abaturage n’inzego z’umuteno, nk’uko Tuyishimire Pacifique, umwe muri abo baturage abihamya.

Abaturarwanda bafite uburyo bwinshi bwo kunyuzamo amakuru hagamijwe kubungabunga umutekano.
Abaturarwanda bafite uburyo bwinshi bwo kunyuzamo amakuru hagamijwe kubungabunga umutekano.

Agira ati “Byatubereye inshoberamahanga kuko ibyo bisasu byatewe n’abo tutatekerezaga ko bakoraga ibyo bintu. Guhera ubu ngomba kuba ijisho rya mugenzi wanjye, bityo tugafasha abashinzwe umutekano dutanga amakuru mbere y’igihe, tugakumira ikibi kugira ngo kitazongera kubaho.”

Abagabo bashinjwa ibikorwa bihungabanya umutekano byakorewe muri uwo mujyi birimo iraswa ry’umupolisi, iterwa rya grenade mu rugo rw’umuyobozi w’akarere ka Musanze yahitanye umwana wahabaga, n’indi grenade yatewe mu muhanda igakomeretsa abantu batandatu.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 3 )

umutkano niwo nkingi yamwamba y’iterambere ryose ry’igihugu, kugira ugerweho nuko ab=wugira uwu, akumva ari inshingano ko mugenzi we aadahungabana bikaba magirirane , twiyubakire u rwanda rwacu mumahoro umutekano birambye kandi bisesuye , dufite ubuyobozi bwiza buha buri muturage ubwisanzure ntitubupfushe ubusa mubitadufitiye akamaro

karengera yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

kubera ko buri muturage atabona umupolisi cg se umusirikare wo kumucungira umutekano ku rugo rwe buri wese asabwe kuba ijijsho rya mugenzi wibe maze ukamenya ko nintagira umuteakano bizakugiraho ingaruka

manama yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

mukomeze mwige uburyo bwo kurunda umutekano kuko niyo nzira yonyine izatuma tugera ku iterambere rirambye kandi tutarinze gutegereza abashinzwe umutekano ngo bawuturindire ahubwo natwe twigirire uruhare mukuwicungira.

Muhire yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka