Burera: Umunyeshuri yakuyemo inda y’amezi atanu bahita bamuta muri yombi

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’amashuri cya E.S.Gahunga giherereye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, mu ijoro rishyira tariki ya 03/04/2013 yafashwe n’abanyerondo amaze gukuramo inda y’amezi atanu maze bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda ikorera muri uwo murenge.

Uyu munyeshuri ufite imyaka 22 y’amavuko, uturuka mu karere ka Rubavu, yiga mu ishami ry’ubuhinzi, aho yigaga yicumbikira hanze y’ikigo nyuma y’uko ubuyobozi busanze atwite.

Bayingana Jean Marie Vianney, umuyobozi wa E.S.Gahunga, avuga ko bamenye ayo makuru nabo babibwiwe n’abaturage bari baraye irondo muri iryo joro nyuma yo gufatira uwo munyeshuri ku gasozi amaze gukuramo iyo nda.

Agira ati “Abo banyerondo bamugejejeyo (kuri Polisi) saa saba z’ijoro (tariki 04/03/2014), ubwo nanjye nagezeyo mu gitondo (kuri iyo tariki), Polisi iramumpa mujyana kwa muganga kumupimisha…musubiza kuri Polisi.”

Bayingana akomeza avuga ko nyuma y’uko uwo munyeshuri atawe muri yombi, uruhinja yakuye munda ye, bahise bajya kurushyingura. Ikindi ngo ni uko, nubwo yakuyemo iyo nda, yari afite undi mwana ufite imyaka itatu y’amavuko.

Ubwo twandikaga iyi nkuru uwo munyeshuri yari akiri mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Gahunga, mu gihe hagikorwa iperereza.

Yatangiye kwiga muri E.S.Gahunga atwite

Mu mwaka w’amashuri 2014 nibwo uwo munyeshuri, wakuyemo inda, yagiye kwiga muri E.S.Gahunga, mu mwaka wa kane, aturutse ku kindi kigo kandi iyo nda yakuyemo yaje kwiga muri E.S.Gahunga ayifite; nk’uko Bayingana yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Muri ya gahunda bajya gupimisha abanyeshuri bose b’abakobwa, twagiye kubapimisha, tugiye kubapimisha, kwa muganga bamusangana inda y’amezi agera kuri ane. Ubwo rero ababyeyi baraza baramutwara…” .

Ababyeyi ngo bamujyanye mu rugo nyuma baza kugaruka muri E.S.Kagogo babwira umuyobozi w’icyo kigo ko ngo uwamuteye iyo nda agiye kuzamugira umugore, aho bemezaga ko ngo bari bari mu nzira yo kureba uburyo bazakora ubukwe.

Umunyeshuri w'umukobwa wiga muri E.S.Gahunga yakuyemo inda y'amezi atanu atabwa muri yombi.
Umunyeshuri w’umukobwa wiga muri E.S.Gahunga yakuyemo inda y’amezi atanu atabwa muri yombi.

Bayingana avuga ko abo babyeyi bahise bamusaba kureka umwana wabo agakomeza kwiga. Agira ati “…turamureka ajya mu ishuri ariko yiga ataha hanze y’ikigo (yicumbikiye). Gusa ariko ngo yakuyemo iyo inda ubwo bukwe butaraba kuko yari akiba mu rugo nta mugabo agira”.

Mu Rwanda icyaha cyo gukuramo inda gihanishwa kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 200; nk’uko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu ngingo yacyo ya 162 ibivuga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abanyeshuri batwara inda zitateguwe, bwashyizeho ingamba zitandukanye zirimo gupima abanyeshuri b’abakobwa bari ku ishuri bavuye mu biruhuko.

Ngo ibyo babikora kugira ngo nibasanga hari umwana w’umukobwa watwitiye iwabo, ababyeyi be baze kumujyana. Ubwo buyobozi busaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, bakajya babagenzura mu buryo bushoboka ngo kuko umubyeyi ari we ugomba kwita bwa mbere ku mwana we.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu karere ka Burera bavuga ko ngo bashyizeho izindi ngamba zitandukanye zirimo gushyiraho abarimu bashinzwe abakobwa by’umwihariko kuburyo bafata umunsi umwe mu cyumweru nk’isaha imwe, bakabaganiriza, bakabaha inyigisho kuburyo byibura babasha kugira uko bitwara, bakitandukanya n’ababashuka.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbabjwe nuko uyu mwana w’umukobwa afite ihungabana atewe na mwe mwese, n’abo ngirwa bayobozi baba ab’ishuri, yaba polise ... Ubwo se umukobwa iyo atwite ntaba agifite uburenganzira bw’abandi bana bwo kwiga? None se iyo akuyemo inda yatwaye atabyifuza aho kujyanwa kwa muganga arafungwa kubera iki? Ibi byose ni ibyerekan ko societe nyarwanda irwaye kandi umugore akomeza kubirenganiramo

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

bamukatire urumu kwiye

nganiki yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

bamukatire urumukwiye uwomukomba nishanopee

nganiki yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka