Burera: Umunyarwandakazi yatsindiye itike yo kureba igikombe cy’Isi muri Brezil kubera Airtel Money

Umukobwa witwa Mukarurema Vestine utuye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, yashyikirijwe itike y’indege yo kujya mu gihugu cya Bresil (soma Burezili) yatsindiye muri tombola yateguwe n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel gikorera mu Rwanda.

Mu gitaramo cyo kwamamaza ibikorwa by’iyo sosiyete, cyabereye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera kuwa 19/03/2014 nibwo uyu munyamahirwe yashyikirijwe iyo tike kubera ko yakoresheje cyane serivisi ya Airtel Money ikoreshwa mu kwakira no kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni ku murongo wa Airtel.

Mukarurema Vestine (wirabura) yagize ibyishimo byinshi. Aha yari kumwe n'umwe mu bakozi ba Airtel.
Mukarurema Vestine (wirabura) yagize ibyishimo byinshi. Aha yari kumwe n’umwe mu bakozi ba Airtel.

N’ibyishimo byinshi, uyu mukobwa ufite imyaka 22 y’amavuko yatangarije Kigali Today ko kuva yahamagarwa abwirwa ko yatsindiye iyo tike yo kuzagenda mu ndege ngo yumva ari nk’inzozi, dore ko ngo kuva yavuka yari ataranagera mu mujyi wa Kigali. Yagize ati “Nishimye cyane! Ubu nabuze aho nasimbukira nta kundi nabigenza! Ahubwo ubu ndi kumva naguruka!”

Mukarurema avuga ko yamenye ko yagize amahirwe yo gutsindira iyo tike kuwa kane tariki 13/04/2013. Ngo icyo gihe yari arimo guhinga maze bamuhamagara kuri telefone ye yitabye bamubwira ko ngo ari abakozi ba Airtel bamumenyesha ko yatsindite tike yo kujya muri Brezil.

Mukarurema Vestine ashyikirizwa itike y'indege yatsindiye yo kujya muri Brezil kubera Tombola ya Airtel Money.
Mukarurema Vestine ashyikirizwa itike y’indege yatsindiye yo kujya muri Brezil kubera Tombola ya Airtel Money.

Ngo akimara kumenya ayo makuru yahise areka guhinga maze ahita ajya kuryama kubera ibyishimo byinshi. Uyu mukobwa, uvuga ko yize amashuri atatu abanza gusa, avuga ko ayo mahirwe abonye yo kujya muri Brezil azakora ibishoboka akayabyaza umusaruro. Agira ati “Ibizashoboka ni byo nzakora! Ahubwo jye ndi kubona turi gutinda kugenda! (Nitugenda) Nzaba nishimye cyane ndi kuguruka utareba, ibyishimo bizaba byandenze!” Mukarurema ndetse n’umuryango we ni abahinzi. Mu muryango we ngo ni we wa mbere uzaba ukandagiye mu ndege.

Mfitumukiza Jean D’amour, musaza wa Mukarurema, avuga ko kuva mushiki we yatsindira itike yo kujya muri Brezil byabaye ibyishimo mu muryango wabo kugeza na n’ubu ngo ku buryo bakoresheje ibirori. Agira ati “Eeeeehhhh, kugeza na n’ubu mu rugo ni nk’ahantu h’ibirori kuva bamubwira ko yatsindiye itike izamujyana mu mahanga ya Brazil! Bakimara kumuhamagara mu rugo baravuze bati ‘ahari ni ibyo kwa shitani bimuhamagaye’… Ubu ariko twamaze kubona ko ari ukuri nta kibazo, babyakira neza.”

Mukarurema Vestine (wirabura hagati) na musaza we (ku ruhande ibumoso) na bamwe mu bakozi ba Airtel.
Mukarurema Vestine (wirabura hagati) na musaza we (ku ruhande ibumoso) na bamwe mu bakozi ba Airtel.

Mfitumukiza akomeza avuga ko nka musaza wa Mukarurema yabyishimiye cyane. Gusa ngo yumva byari kumubera byiza kurushaho iyo we atsindira iyo tike, dore ko ngo asanzwe akunda umupira w’amaguru, ibitajya bishishikaza uwo muvandimwe we. Iyo tike y’indege yo kumujyana muri Brezil ndetse no kumugarura, Mukarurema yatsindiye n’ibindi biyiherekeje birimo kwishyurirwa kujya kureba umukino w’amarushanwa y’igikombe cy’isi cy’umupira wamaguru kizabera muri icyo gihugu.

Theoneste Nsangano ukuriye ibikorwa bya Airtel mu ntara y’amajyaruguru yavuze ko bidashoboka kugurana ngo uwo munyamahirwe abe yahabwa amafaranga mu kimbo k’iyo tike. Uyitsindiye ngo agomba kujya muri Brezil gusa. Agira ati “Icya mbere ni itike y’indege izamugeza Brezil hanyuma agahabwa uburyo bwo kuhaba harimo Hoteli, ibyo kurya mbese icumbi…akazamarayo iminsi ine, iyo minsi yose ine azamarayo ni Airtel izaba imwishyurira buri kimwe cyose harimo no kumushakira ibyangombwa bikenewe nk’inzandiko z’inzira.”

Iyi ni imodoa yatwaye Mukarurema yari ishagawe n'Abanyaburera benshi batangariye uwo munyamahirwe.
Iyi ni imodoa yatwaye Mukarurema yari ishagawe n’Abanyaburera benshi batangariye uwo munyamahirwe.

Promotion yiswe “Gana Brezil na Airtel Money” ihesha abantu amahirwe yo gutsindira itike y’indege yo kujya kureba imikino y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru. Iyo mikino izatangira muri Kamena uyu mwaka wa 2014.

Kugirango ugere mu banyamahirwe batsindira ayo matike bisaba gukoresha serivise ya Airtel Money inshuro nyinshi. Mukarurema ari mu banyamahirwe ba mbere batomboye itike yo kujya muri Brezil kubera gukoresha Aitel Money. Ngo abandi banyamahirwe nabo bazamenyekana mu minsi iri imbere.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NKUNKUNDIBIGANIRO BYANYU

HABIMANA JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

imana ikura kucyavu,uwiteka azabane nawe

izabisobanura yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

uyu munyamahirwe tumwifurije urugendo ruhire namahirwe yandi kuri airtel

wilson yanditse ku itariki ya: 22-03-2014  →  Musubize

Muzamugurire na clothes azagenda yambaye kuko ndabona nayo ikenewe.

Clarisse yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

Ariko koko turacyari inyuma,kumva ko umuntu yatsindiye itike yo kujya muri Bresil ubwo ngo ni igitangaza?Gusa ni byiza da ni mukomereze aho turabashyigikiye kandi turabakunda

jean paul yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka