Burera: Banze kwiyandarika bahitamo gukora akazi bamwe mu bakobwa batinya gukora
Rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa rukora umuhanda w’ibitaka ugana ku kiyaga cya Burera, mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ruvuga ko nubwo ako kazi bakora gasaba ingufu nyinshi, bagakora bishimye kuko kabaha amafaranga akabarinda kwiyandarika kandi bakayaguramo ibyo bakeneye byose.
Mu muhanda w’ibitaka uri gukorwa, urimo hamwe na hamwe uturundo tw’ibitaka byabaye ibyondo kubera imvura, abaturage biganjemo umurubyiruko rw’ibitsina byombi, bafite amasuka ndetse n’ibitiyo baragenda basanza utwo turundo, abandi nabo batunda amabuye yo gushyira muri uwo muhanda kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa.
Aka kazi bakora kabahemba ku kwezi, aho babahemba amafaranga 1000 ku munsi. Bagakora kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Aka kazi bakora kandi bigaragara ko gasaba ingufu nyinshi kuburyo hari abavuga ko abagabo cyangwa abasore aribo bagakora kuko baba bafite ibigango.

Gusa ariko bamwe mu bakobwa bakora muri uwo muhanda bavuga ko nubwo ako kazi kavunanye bahisemo kugakora kugira ngo babone amafaranga yo kwikenura. Bakomeza bavuga ko aho kwirirwa bicaye cyangwa kwiyandarika bakora ako kazi kuko kabaha amafaranga.
Tuyishimire Yvette, afite isuka mu ntoki ndetse n’ibyondo ku birenge ndetse no ku myenda, agira ati “Nonese ubu wajya kugura ingutiya ukabwira nyoko ngo ngurira ingutiya kandi hari aho bari gukorera amafaranga?
Naravuze nti ‘kuva turuhutse, reka njyende wenda na “minerval” (amafaranga y’ishuri) iwacu bayabuze jye bakampemba, nayatanga. Ubwo nkaba ndabaruhuye, bagashaka bike.”

Undi nawe witwa Uzamukunda Aline yungamo ati “Nonese umubyeyi yahinga wenyine, akabagara wenyine, agakora iki, uri ku kabari, wataha akaguha ibiryo ntube warananiranye? Nabonye ubuzima bwanjye bwasigaramo, (nti) ‘reka nishakire akazi karangirira akamaro.”
Abakobwa nabo bashobora akazi gasaba ingufu
Aba bakobwa bavuga ko banenga cyane bamwe muri bagenzi babo banga gukora akazi nk’ako kavunanye ahubwo bagahitamo kwiyicarira mu rugo gusa barindiriye kubona ibyo batavunikiye cyangwa se bakiyandarika.
Babwira abakobwa bameze gutyo gukura amaboko mu mufuka bagakora bagashaka amafaranga yo kugura ibyo bakeneye.
Nsengiyumva Innocent, umwe mu bagabo bakorana n’abo bakobwa, yemeza nawe ko ako kazi bakora ko gukora umuhanda w’ibitaka gasaba ingufu nyinshi. Ngo ariko abo bakobwa batanga umusaruro kimwe na basaza babo.

Agira ati “Njyewe rero aba bakobwa dukorana mbona batanga umusaruro kuko bemeye bakitanga bakaza gukora hano akazi, ntibashake kuba nka bariya bakobwa bandi birirwa bisokoreza mu rugo cyangwa bagakaraba…
…bakaza bakitanga bati ‘reka dufatanye n’abangaba gukora. N’iyo bataba banabishoboye cyane bihagije ariko akitanga akava iwabo mu rugo, akaza agakora kano kazi kavunanye gutya, jye numva batanga umusaruro.”
Abakobwa biyandarika bibagiraho ingaruka
Nsengiyumva akomeza avuga ko hari bamwe mu bakobwa bumva bataza kwirirwa batoba ibyondo ngo kuko baba bafite aho bakura amafaranga y’ubusa bayakesha kwiyandarika. Yongeraho avuga ko ibyo bigira ingaruka mbi kuri abo bakobwa dore ko ngo baba batanakurikiza inama bagirwa.
Agira ati “…bagira ingaruka kuko iyo banze kuza gukora kano kazi, bavuga bati ‘tugiye mu kintu cy’uburaya, ujya kureba ugasanga wa wundi wanze gukora kano kazi yabyaye, abandi baratwite, gutyo.”

Urubyiruko rushishikarizwa gukura amaboko mu mufuka rukitabira umurimo kugira ngo rwikure mu bukene. Gusa hari bamwe bavuga ko imirimo yabuze bityo bakirirwa bicaye cyangwa bazerera bakishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi cyangwa kunywa ibiyobyabwenge.
Urubyiruko twaganiriye rwo ruvuga ko hari rumwe mu rubyiruko ruvuga ko imirimo yabuze nyamara rutayishakisha cyangwa n’iyo rubonye rukanga kuyikora ruvuga ko ivunanye cyangwa se igayitse.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|