Burera: Batangije gahunda ya MESH izongera ireme ry’ubuvuzi
Akarere ka Burera gafatanyije n’umushinga Partners In Health Inshuti Mu Buzima batangije umushinga ugamije kuzafasha kongera ireme ry’ubuvuzi (Mentoring and Enhanced Supervision at Health Centers/ MESH) ku bitaro bya Butaro.
Iyi gahunda yatangijwe kuwa 27/03/2014, ngo izashyirwa mu bikorwa hifashishijwe abaganga b’abafashamyumvire (mentors) baturutse ku bitaro bya Butaro nk’uko byatangajwe na muganga Mpunga Tharcisse uyobora ibitaro bya Butaro.
Dr. Mpunga yasobanuye ko gahunda ya MESH izatuma ireme ry’ubuvuzi ryiyongera kuko abo baganga b’abafashamyimvire bazajya bazaba hafi cyane abaforomo n’abaforomokazi, bakabafasha kunoza serivisi baha abarwayi umunsi ku wundi.
Agira ati “Abafashamyumvire n’abaganga bazafatanya bafite inshingano zo kujya ku bigo nderabuzima, bakabana n’abakozi baho, bakiririranwa nabo umunsi ku munsi, bakabafasha kureba uko bavura, ufite ikibazo bakamufasha kuvura kandi bakajya gukora igenzura bakareba ko imitangire ya serivisi yabaye myiza ku bagenerwa serivisi ndetse n’abazitanga.”

Uyu muganga yemeje ko gahunda ya MESH bazayifashisha mu rwego rwo kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, kwita ku buzima bw’ababyeyi, gukangurira kwipimisha ndetse no kuvura abantu bafite ubwandu bwa SIDA n’igituntu ndetse no gukemura ibibazo bya Malaria kandi ngo ibyo bizajya bipimirwa mu mibare igaragaza impinduka iva mu bigo nderabuzima.
Ubu buryo bwo kugenzura kandi ngo buzifashishwa mu kongera isuku n’isukura mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Burera kuko iri ku rwego rwo hasi. Muganga Mpunga ati “Ibibazo dufite twihariye wenda abandi bataragira birimo isuku mu bigo by’ubuvuzi muri Burera kandi ngo abaturage n’abarwayi ntibazagira isuku mu gihe izaba itaraba umuco mu bigo by’ubuvuzi”.
Aha ngo baratekereza cyane cyane ku myanda yo kwa muganga myinshi ishobora kwanduza abantu, bakaba bashaka kugabanya indwara bahereye ku kugabanya iyo myanda ngo hatazagira umuntu wandura yagiye kwa muganga.

Dr. Mpunga yatangaje ko muri gahunda ya MESH harimo abaganga b’abafashamyumvire 12, bazafasha abaforomo n’abaforomokazi bo mu bigo nderabuzima 17 biri mu karere ka Burera, bakaba bazagenda biyongera buhoro buhoro.
MESH ngo ni gahunda iziye igihe…
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko gahunda ya MESH iziye igihe kuko ireme ry’ubuzima muri ako karere ritari ku gipimo gishimishije, ikaba itegerejweho kuzamura ireme no gufasha abaturage muri rusange bahindura imyumvire bakagira isuku n’isukura.
Agira ati “Usanga nko mu baturage bacu abenshi barwara indwara ziterwa n’isuku nke. Iyi gahunda nibafasha guhugurwa, bagashishikwazwa, bakagira ubwiherero bwiza, bakamenya kurya indyo yuzuye, bakamenya gukaraba, bakamesa, bakarara ahantu heza bizaba umusingi nyawo wo kugira ubuzima bwiza.”

Iyi gahunda ya MESH si nshya mu Rwanda kuko ikoreshwa mu bitaro byo mu turere twa Kirehe na Kayonza kandi yatanze umusaruro ugaragara mu kongera ireme ry’ubuvuzi muri utwo turere. Ikaba yatangijwe mu karere ka Burera ngo naho ibafashe kuzamura serivisi z’ubuvuzi zikiri inyuma muri ako karere.
Dr. Peter Drobac, umuyobozi mukuru wa Partners In Health mu Rwanda, avuga ko batangije gahunda ya MESH mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abaforomo n’abaforomokazi bo mu bigo nderabuzima bitandukanye.
Ngo bajyaga bahugurwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, ariko bikaba bitari bihagije ngo bacengerwe neza n’ibyo bahuguwemo ariko ngo abo baganga b’abafashamyumvire, bazajya babana nabo, bazabongerera bihoraho ubumenyi kandi nabo batange zerivise z’ubuvuzi zinoze.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|