Burera: Abaturage barasabwa gushishikariza abo bazi bari muri FDLR gutahuka
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu karere ka Burera gushishikariza abo baba bazi, baba bene wabo cyangwa n’abandi, bakiri muri Kongo mu nyeshyamba za FDLR, gutahuka kugira ngo nabo baze kubaka u Rwanda rwababyaye.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru avuga ko hari amakuru agaragaza ko abenshi mu bakiri muri FDLR mu mashyamba ya Kongo, banangiye gutaha, baturuka mu cyahoze ari Ruhengeri, icyahoze aro Gisenyi ndetse n’icyahoze ari Kibuye.
Ngo ibyo byerekana ko no mu karere ka Burera haba hari abafite abavandimwe cyangwa abana babo bakiri muri Kongo baranze gutaha, bari muri FDLR cyangwa baragoswe nayo ikababuza gutaha.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyaburera tariki 23/04/2014, Guverineri Bosenibamwe yagize ati “Niba hari uwaba agifite umuvandimwe ukiri muri FDLR cyangwa ukigoswe na FDLR muri Kongo, wenda mu gihe badafite amakuru afatika y’ibibera mu gihugu, ndagira ngo mbasabe rwose kubahamagara ngo batahe.
Natinya gutaha, rwose reka nihereho, telefone zanjye murazizi banyagahunga, niba ufite umuvandimwe muri Kongo, uri muri FDLR, rwose mutelefone unampuze nawe, njye tuganire. Nibiba ngombwa tugende tumwakire Gisenyi hariya, tubwire abagore batege urugori, maze abasore bavuze amakondera, twakire intama yacu yari yarazimiye.”

Guverineri Bosenibamwe akomeza avuga ko abo bakiri mu mashyamba ya Kongo badakwiye gutinya gutaha kuko abenshi bamaze gutahuka kandi abo bose bafashwe neza aho basubijwe mu buzima busanzwe abandi nabo bashyirwa mu nkeragutabara.
Agira ati “Tumaze gucyura Abanyarwanda barenga 1000 bitandukanyije na FDLR ubungubu bari mu buzima busanzwe, turabafasha, tukabahugura, tukabahesha imitungo yabo ndetse bagatura, bagatunganirwa nk’abandi banyarwanda bose.”
Mu mashyamba ya Kongo hakibarirwa Abanyarwanda bagera ku 2000 bakiri mu mutwe wa FDLR badashaka gutahuka; nk’uko amakuru aturukayo abihamya. Guverineri Bosenibamwe ariko avuga ko abamaze gutahuka aribo benshi ngo kuko bamaze kwakira abitandukanyije na FDLR inshuro zigera kuri 49. Abo bose batahutse mbere yuko basubizwa mu buzima busanzwe babanza gushyirwa mu kigo cya Mutobo kiri mu karere ka Musanze.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|