Abatuye Umurenge wa Gitoki muri Gatsibo bizera ko kumenya gutegura indyo yuzuye hari icyo byagabanyije ku ndwara ya bwaki yahagaragaraga.
Ibitaro bikuru bya Kiziguro by’Akarere ka Gatsibo bifite inyubako zidahagije, bituma serivisi zihatangirwa zitihuta, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwabyo.
Abaturage bo mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo bavuga ko kurwara no kurwaza malariya bituma iterambere ryabo ritihuta nk’uko babyifuza.
Bamwe mu bivuriza ku kigo Nderabuzima cy’Umurenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko abaforomo babarangarana muri serivisi bifuza.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba mu Karere ka Gatsibo barasabwa kongera ingufu mu mikoreshereze y’ifumbire kandi bakirinda kuvangavanga imyaka, kugira ngo umusaruro wiyongere.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Twitezimbere ikorera mu Murenge wa Kabarore muri Gatsibo, baratunga agatoki abayobozi ba koperative kunyereza umutungo wabo.
Abatuye Akagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo bavuga ko kumenya amateka y’ukuri yaranze igihugu ari byo bizabafasa kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rwasabwe kurwanya ibitekerezo bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside bigifitwe na bamwe mu bantu bakuze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buravuga ko gushyira hamwe, abaturage bagatahiriza umugozi umwe ari byo bizatuma ingengabitekerezo ya Jenoside iranduka burundu.
Abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali baributswa ko gutera imbere hakoreshejwe gusaranganya ibyiza by’igihugu ari byo bigira akamaro mu iterambere ryacyo n’abagituye.
Perezida Paul Kagame yibukije ko amahugurwa y’abayobozi ku nzego zitandukanye ari ngombwa kugira ngo buri wese abashe kuzuza insingano yahawe.
Abatuye Akagari ka Marimba mu Karere ka Gatsibobiyubakiye ibyumba bitatu by’amashuri, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyari kibarembeje cy’abana bataga ishuri.
Abashinzwe amasomo mu bigo by’amashuri yisumbuye bikorera mu Karere ka Gatsibo, barashishikarizwa gufatanya n’ababyeyi b’abana babasobanurira ibijyanye n’imyororokerere.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitoki muri Gatsibo baracyabanza mu bavuzi gakondo iyo barwaye, mbere yo kugana ikigo nderabuzima.
Igishanga cya Rwangingo gihuriweho n’Akarere ka Gatsibo ndetse na Nyagatare, kigiye gutangira kubyazwa umusaruro nyuma y’igihe gihingwa mu kajagari.
Mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, imiryango 200 yaseranye kubana byemewe n’amategeko ikazarambana akaramata.
Abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo ntibasobanukiwe n’ingaruka zo gutwikira ibisigazwa by’imyaka mu mirima, aho babikora batekereza ko byongera kweza.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Rugarama barataka ikibazo cy’amazi meza kuko bakivoma ibirohwa bakaba ari byo bakoresha.
Bamwe mu bangirijwe imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bamaze igihe kirekire bategereje ubwishyu bw’ibyabo byangijwe.
Abibumbiye muri za koperative z’abahinzi b’ibigori n’umuceri mu karere ka Gatsibo, barasabwa gukoresha neza inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari bakanishyura neza.
Umugabo witwa Niyibizi Emmanuel ushinjwa kwiyicira umugore, kuri uyu wa 27 Mutarama 2016 yaburaniye mu ruhame aho icyaha cyakorewe.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, bamaze kwiyuzuriza inzu izakorerwamo na Polisi mu rwego rwo kurushaho kubegera.
Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, ivuga ko ubutwari nyabwo ari ugukora neza ibyo ushinzwe, ukabikorana ubwitange kandi ukabikorera ku gihe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwamuritse aho imihigo Akarere kasinyanye na Perezida wa Repubulika igeze ishyirwa mu bikorwa, hanerekanwa ibisigaye gukorwa.
Gahunda ya 12+ ikorera muri Minisiteri y’Ubuzima imaze guhindura imibereho n’imyumvire y’abana b’abakobwa bo mu mirenge itanu y’Akarere ka Gatsibo.
Amakoperative y’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Gatsibo arasaba Leta kuyashakira isoko kuko ngo arimo kugurirwa umusaruro w’ibigori ku giciro gito.
Abacuruzi bo mu Karere ka Gatsibo, baremeza ko amabwiriza mashya mu gusora amaze gutuma hagaragara impinduka nyinshi mu mikorere yabo.
Urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo rurangije amashuri yisumbuye, rurakangurirwa kudatega amaso kuri Leta ahubwo rukihangira imirimo.
Umukecuru witwa Mukabadege Anathalie w’imyaka 58 y’amavuko, yasanzwe mu nzu yivuganywe n’abantu bataramenyekana mu kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi.
Kurushaho kwirinda ibyahungabanya umuryango n’ibyasenya urugo, nibyo byasabwe abagize ihuriro ry’ingo bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo.