Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Gatsibo ritangaza ko muri ako karere hakenewe abarimu bashya 146 mu mashuri atandukanye.
Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bibumbiye muri koperative “Abisunganye” mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko aka kazi kabafatiye runini.
Mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko inyubako bukoreramo idahagije kugira ngo serivisi zose zinozwe, harimo kubakwa inyubako nshya.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bitewe n’iterambere bamaze kugeraho biteguye gutora yego kuri Referandumu.
Abaturage bo mu murenge wa Kabarore, bavuga ko bishimiye uburyo ibyifuzo byabo ku ivugururwa ry’Itegeko nshinga byakirirwe bigashyirwa mu bikorwa.
Depite Mukama Abasi akaba na Visi Perezida wa kabiri w’Inteko Ishingamategeko, yabwiye abaturage b’Umurenge wa Kabarore ko ibyo basabye bifite.
Ubuyobozi bushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Gatsibo burasaba ababyeyi gufatanyiriza hamwe kugira ngo hirindwe ibibazo by’imirire mibi mu bana.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincent Biruta, yasabye abaturage b’Akarere ka Gatsibo kwita ku biti babibungabunga kuko bifite akamaro kanini mu buzima bw’umuntu.