Rwimbogo: Umugabo wishe umugore we yaburaniye mu ruhame

Umugabo witwa Niyibizi Emmanuel ushinjwa kwiyicira umugore, kuri uyu wa 27 Mutarama 2016 yaburaniye mu ruhame aho icyaha cyakorewe.

Niyibizi w’imyaka 48 y’amavuko, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwamuburanishirije mu ruhame aho atuye mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Rwikiniro, mu Murenge wa Rwimbogo ho mu Karere ka Gatsibo, maze aburana yemera icyaha.

Niyibizi aburana mu ruhame aho icyaha cyabereye.
Niyibizi aburana mu ruhame aho icyaha cyabereye.

Mu kwemera icyo cyaha, Niyibizi yabwiye ubushijacyaha ko nta mugambi mubi wo kwica umugore we yari afite, ko ahubwo yari arimo yitabara dore ko ngo bari basanzwe bagirana amakimbirane.

Yagize ati “Icyaha ndacyemera ariko nta mugambi mubisha wo kumwica nari mfite. Narimo nitabara kuko nabonaga agiye kunyica mutemye mbona araguye. Ndabisabira imbabazi kuko ari ibyangwiririye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo ahabereye ayo mahano, bugira inama abaturage yo kujya bihutira kugana ubuyobozi mu gihe babonye ko bafitanye amakimbirane yakurura imfu za hato na hato.

Munyaburanga Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge agira ati “Duhora dushishikariza abatuye uyu murenge kwirinda icyo ari cyo cyose cyatera amakimbirane mu ngo kandi bakajya biyambaza ubuyozi aho guhangana ubwabo.”

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwamuburanishije mu ruhame aho atuye, kugira ngo abaturage bagaragarizwe ibyo bakorerwa n’ubutabera kandi bikaba ari uburyo bwo kwihanangiriza inkozi zibibi.

Nyakwigendera Mukamparirwa Jacqueline wari umufasha wa Niyibizi, yishwe atemwe ijosi n’umugabo we tariki 12 Mutarama 2016, bikaba bivugwa ko yari ahetse n’umwana muto.

Uyu mugabo naramuka ahamwe n’icyaha azahanwa n’ingingo y’142 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, urubanza rukazasomwa ku wa 10 Gashyantare 2016 saa cyenda z’amanywa na none imbere y’abaturage aho icyaha cyabereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko uburinganire barebd neza bukwiye kuva mu makimbirane umugore yakosa agahanwa budakurikijwe n umugabo yakosa bikaba gutyo ,usanga ikibazo cyo kutumvikana no kurwana bikanarangira bicanye abagabo bensho bavuga ko barega abagore ntibahanwe n ubuyobozi ngo kubera gender,mubyitondere murabona ko nta nyungi nziza birimo kwambura umugabo ubutware mu rugo

birababaje yanditse ku itariki ya: 4-02-2016  →  Musubize

Ubuyobozi se bukoriki ko iwacu murugo ibyaho byabananiye ubu nibicana nabo bazavuga ko ubuyobozi butabimenyeshejwe

rukara yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

aha turi muminsi yanyuma nihakurikizwe amategeko kandi nimana azamuhana

kanani fabien yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

isi irashaje pee!uwomugabo nafungwe n’Imana sibyemera ikibabaje n’umwana usigaye wenyine.

Benimana benjamin yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka