Imbuto Hub yatangiye kugarurira icyizere urubyiruko rwari rwarihebye

Cyemezo Pacifique, yashimiye Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame watangije Imbuto Hub Bugesera, akabona amahirwe yo kubona aho yiga umwuga uzamubeshaho, mu gihe ubundi umuryango we wari waramuhebye, kuva yatangira kwishora mu biyobyabwenge.

Avuga ko ubusanzwe, avuka ari umwana wa gatatu mu bana icyenda bavukanye, hanyuma muri Jenoside yakorwe Abatutsi hagapfamo babiri, ndetse na Se. Cyemezo n’abavandimwe be barokotse bitaweho na nyina mu bushobozi bucyeya yari afite, maze FARG nk’ikigo cyafashaga abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kimufasha mu byo kwiga, harimo kwishyura ishuri no kumuha imikoresho, arangiza amashuri yisumbuye.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yishoye mu biyobyabwenge, ubuzima bwe butangira kubura icyerekezo no gukomeza kwiga ntibyakunda, amahirwe yari afite yose amupfira ubusa.

Agira ati "Igihugu cyampaye amahirwe nyapfusha ubusa, nahawe amahirwe nyatera inyoni".

Cyemezo ashima ko mu gihe yumvaga ko Ikigo Imbuto Hub Bugesera cyatangiye kwakira urubyiruko rwiga imyuga itandukanye ku buntu, nawe yakigannye, ajya mu byo gutunganya imisatsi, nubwo akenshi bikunze gukorwa n’abakobwa n’abasore b’abanyamahanga.

Yagize ati "Mbibwiye abo mu muryango wanjye ko ngiye gutangira kwiga ntibabyizeye, bumvaga bizahita binanira bakanyirukana, ariko naraje ndiga, mpasanga n’abatanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe batugira inama, bya biyobyabwenge bigenda bishiramo. Ubu maze amezi atatu niga hano, mu yandi mezi atatu asigaye nzaba ndangije kwiga ngiye mu kazi nk’umunyamwuga".

Ati "Ndashimira cyane Imbuto Foundation, ndashimira Nyakubahwa Jeannette Kagame, sinigeze ntekereza ko ari njyewe waba uri hano uyu munsi."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka