Amakoperative arasabwa gukoresha neza inguzanyo

Abibumbiye muri za koperative z’abahinzi b’ibigori n’umuceri mu karere ka Gatsibo, barasabwa gukoresha neza inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari bakanishyura neza.

Ibi abahagarariye za koperative n’abacungamutungo bazo, babishishikarijwe n’ikigo cy’imari cyizwi ku izina rya Urwego Oportunity Bank kuri uyu wa 17 Gashyantare 2016, mu mahugurwa y’umunsi umwe hagamijwe kureba uko inguzanyo ihabwa amakoperative yakoreshwa ibyo yagenewe gukora.

Abahagarariye za koperative n'abacungamutungo bazo bibukijwe gukoresha amafaranga ya koperative neza
Abahagarariye za koperative n’abacungamutungo bazo bibukijwe gukoresha amafaranga ya koperative neza

Umukozi ushinzwe inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwego Oportunity Bank Serugo Espoir, avuga ko hagiye hagaragara imbogamizi zitandukanye ku bahinzi bibumbiye muri za koperative kugira ngo babashe kubona inguzanyo muri banki, ariko ubu icyo dukora ni ukutabaka ingwate mu rwego rwo kuborohereza kubona iyo nguzanyo.

Yagize ati:” Icyo dukora mu korohera za koperative kubona inguzanyo, tureba niba bafite ubuzimagatozi, tukanareba niba bafite umusaruro utubutse hamwe n’isoko ryawo, ibyo bikaduha icyizere ko inguzanyo tubaha bazayishyura neza nta maniniza abayeho.”

Naramabuye Viateur ni perezida wa koperative KOPEDURU y’abahinzi b’ibigori mu murenge wa Rugarama, avuga ko bakeneye inguzanyo y’amafaranga asaga miliyoni 15 kugira ngo bateze imbere ibikorwa byabo, ubu ngo barayemerewe bakaba bizeye kuyabyaza umusaruro kandi bakanishyura neza banki.

Ati:” Ni amafaranga twageneye gukusanya umusaruro kandi warabonetse isoko naryo turarifite twamaze kuvugana n’abashoramari tuzagurishaho toni 250 z’ibigori, twiteguye kuzishyura Banki mu gihe cy’amezi atatu kandi tununguke, bityo twagure n’ibikorwa bya koperative.”

Mu guteza imbere abahinzi bibumbiye muri za koperative binyuze muri gahunda ya Leta ya “Twigire muhinzi”, Urwego Oportunity Bank imaze guha inguzanyo abahinzi bagera ku bihumbi 85 uhereye mu kwezi kwa mbere k’umwaka ushize wa 2015, uyu mwaka iyi Banki ikaba ifite intego y’uko uzarangira abahinzi ibihumbi 105 bishobora no kwiyongera bahawe inguzanyo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka