Umuyobozi wa Kigali Today yahumurije abiga Itangazamakuru ko ubwenge buhangano (AI) butazarisimbura
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today, Ngabonziza Dan, yahumurije abanyeshuri biga Itangazamakuru muri Mount Kigali University, ababwira ko nubwo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) ririmo gutera imbere ku muvuduko udasanzwe, ritazasimbura itangazamakuru, ahubwo bizarisaba guhindura uburyo rikora kugira ngo rikomeze guhangana n’ibihe.
Yabitangaje mu kiganiro cyabereye muri Mount Kigali University, kuri uyu wa 22 Nyakanga, aho KT Radio yari yimuriye studio zayo mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Kigali Today n’iyo Kaminuza.
Icyo kiganiro cyibanze ku ruhare AI igenda igira mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu myigire, mu bushakashatsi no mu gutegura imyuga y’ejo hazaza.
Ngabonziza yavuze ko AI itakiri ikoranabuhanga ry’ejo hazaza, ahubwo yamaze kuba kimwe mu bikoresho bifasha abanyeshuri n’abakora imirimo itandukanye gukora neza kandi vuba.
Yagize ati "Kuri Kigali Today, by’umwihariko KT Radio, twizera ko itangazamakuru rifite inshingano zirenze gutanga amakuru. Tugomba no kwigisha, gukangurira abantu guhanga udushya, gutanga urubuga rwo kungurana ibitekerezo no guteza imbere ibisubizo bishya."
Ati "AI ntabwo ikiri ikintu cyo gutegereza mu gihe kizaza, ahubwo yamaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri, ibafasha mu myigire, mu bushakashatsi, mu itumanaho no gutegura ejo habo."
Ku mpungenge Dr. Mwangi, Umwanditsi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amasomo n’inyandiko za Kaminuza muri Mount Kigali University, yagaragaje abanyeshuri biga Itangazamakuru bafite, bibaza niba bazabona akazi mu gihe AI ishobora gukora bimwe mu bikorwa byakorwaga n’abanyamakuru.
Ngabonziza yavuze ko ikibazo nyamukuru atari AI ubwayo, ahubwo ari uburyo ibitangazamakuru bikomeza kubona amikoro mu isi ikomeje guhinduka.
Yifashishije urugero rw’intambara z’iki gihe, agaragaza ko ikoranabuhanga ryahinduye n’uburyo intambara zirwanwa.
Yabivuze agira ati "Mumaze iminsi mubona amakuru y’intambara hagati ya Amerika, Iran na Israel. Ese hari uwigeze yumva ko hari ingabo nyinshi ziri ku butaka zirwana muri Iran? Oya. Ahanini hifashishwa ikoranabuhanga ririmo indege zitagira abapilote n’ubundi buryo bugezweho. Uko ni ko n’itangazamakuru rikomeza guhinduka."
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today, Dan Ngaboziza, yasobanuye ko mbere ibinyamakuru byacuruzaga cyane amakuru yo ku mpapuro, ariko uko ikoranabuhanga ryagiye ritera imbere byabaye ngombwa kwimukira ku itangazamakuru rikorera kuri murandasi (internet).
Gusa ngo n’itangazamakuru ryo kuri murandasi na ryo rihanganye n’imbogamizi nshya zirimo izamuka rya "citizen journalism" (aho abantu basanzwe batangaza amakuru banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo).
Ngabonziza yavuze ko ibyo bisaba ibitangazamakuru guhora bishaka uburyo bushya bwo gukora no kubona amafaranga, aho gukomeza gushingira ku buryo bwa kera.
Yagize ati "Ikibazo gikomeye duhanganye na cyo ni uburyo amakuru dukora yabyara amafaranga. Ni yo mpamvu dukomeza gukora ubushakashatsi no gushaka ibisubizo bishya. Twizeye ko ibitangazamakuru bizakomeza kubaho igihe cyose sosiyete izaba ikeneye amakuru yizewe. Icy’ingenzi ni ugukomeza kugendana n’ibigezweho no kwakira impinduka aho kuzirwanya."
Yashimangiye ko AI idakwiye gutera abanyeshuri ubwoba, ahubwo ko bakwiye kuyifata nk’igikoresho kizabafasha gukora akazi kabo neza kurushaho, agira ati "AI ntabwo ije gusimbura abanyamakuru, ahubwo izasimbura utayizi. Umunyamakuru uzamenya kuyikoresha neza ni we uzarushaho kugira agaciro ku isoko ry’umurimo."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|