Abaturage biyujurije ibyumba by’amashuri

Abatuye Akagari ka Marimba mu Karere ka Gatsibobiyubakiye ibyumba bitatu by’amashuri, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyari kibarembeje cy’abana bataga ishuri.

Aka kagari gaherereye mu Murenge wa Kabarore, kari kamaze igihe kagaragaramo ikibazo cy’abana bacikisha amasomo bitewe n’urugendo rurerure bakoraga bajya ku ishuri. Bakoreshaga urugendo rungana na kilometer eshanu kugira ngo bagere ku ishuri rya Kibondo.

Ibi byumba by'amashuri bizafasha mu gutuma abana bo mu kagari ka Marimba batongera guta ishuri.
Ibi byumba by’amashuri bizafasha mu gutuma abana bo mu kagari ka Marimba batongera guta ishuri.

Mukunzi Pascal umwe mu bagize uruhare mu kubaka ibi byumba by’amashuri, avuga ko kujya kwiga hakoreshejwe urugendo rurerure, ari imwe mu mpamvu yatumaga abana bo mu kagari ka Marimba bacikisha amashuri bakiri bato.

Agira ati “Twaricaye tuganira n’ubuyobozi bw’Akagari ku cyatuma abana bacu badakomeza guta ishuri, aho niho havuye igitekerezo cyo kwishakamo ubushobozi bwo kwiyubakira ibyumba bitatu kugeza ubu tumaze kubisakara no kubifunga.”

Aba baturage ngo nta mpungenge bafite z’uko ibi byumba bitatu barimo kubaka bazabisoza neza, kuko ngo bashyize hamwe. Ikindi kandi bifuza ko Leta ngo yazabatekerezaho ngo bakunganirwa mu kubaka ibindi byuma.

Mukuranangoga Obed, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Marimba, avuga ko hari ibikorwa mu tugari biba bisabwa gukorerwa ahantu hisanzuye hari inyubako za Leta, aya mashuri agiye kuba kimwe mu bisubizo.

Ati “Twizeye ko bizaruhura abanyeshuri bakoraga urugendo rurerure berekeza mu tundi tugari tugira bene izi nyubako, kutagira amashuri mu kagari bigira ingaruka nyinshi harimo no guta ishuri ku bana.”

Mu kubaka ibi byumba by’amashuri, buri muturage wo mu kagari ka Marimba ufite imyaka iri hejuru ya 18, yatanze umusanzu ungana n’amafaranga 3.000Frws y’u Rwanda. Aka kagali gafite imidugudu irindwi ituwe n’ingo 2.273, zigizwe n’abaturage 10.372.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka