Sena yasanze itegeko ry’abunzi ritakijyanye n’agaciro k’ibiburanwa

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga, Senateri Gasana yabwiye umutwe wa Sena, ko hari ikibazo kijyanye n’itegeko rishyiraho komite z’abunzi n’agaciro k’ibyo bemerewe gukemura.

Ubwo yagezaga ku bagize inteko rusange, ibikubiye muri raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere serivisi z’ubufasha mu by’amatageko zitangwa n’inzego zitandukanye, Gasana yavuze ko kuva abunzi bashyirwaho mu 2016, ibiburanwa bari bafitiye ubushobozi byiyongereye agaciro, none bisigaye bijya mu nkiko abaturage bagahendwa.

Yagize ati, “ Mu itegeko rigenga komite z’abunzi, uyu munsi agaciro k’ikiburanwa izo komite zifitiye ububasha, ni agaciro katarenze Miliyoni eshatu (3.000.000Frw),aka gaciro kagiyeho, hashize imyaka 10. Ibibazo bikunze kuza mu bunzi ni ibijyanye n’ubutaka cyane cyane, nyamara mu 2021, hasohotse Igazeti ivugurura ibiciro by’ubutaka,ku buryo iyo urebye,na mbere y’uko iyo Gazeti isohoka, ibirego abunzi bakiraga byabaga bifite agaciro ka Miliyoni eshatu, uyu munsi ntibakibyakira”.

“Kuko ugendeye ku biciro bishya, byarengeje agaciro ka Miliyoni eshatu.Ku buryo usigaye usanga,iri tegeko ry’abunzi, ritavuguruwe, abunzi usanga inshingano zabo zaragabanutse cyane,kandi nyamara bagombye kuba batanga umusanzu mu gukemura ibibazo abaturage bahuriraho.Kuba rero iri tegeko ritaravugururwa, ngo ububasha bw’abunzi bwongere burebweho, dusanga bikiri imbogamizi”.

Yongeyeho ati “ Turasaba ko inteko rusange yafata,umwanzuro ukurikira, washyikirizwa Guverinoma; kwihutisha itegurwa ry’umushinga w’itegeko ,rigenga ubufasha mu by’amategeko, umushinga w’itegeko rigenga ubuhuza,n’umushinga w’ivugurura ry’itegeko rigena,imitunganyirize,ifasi, ububasha n’imikorere bya komite y’abunzi”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka