Ubumwe ni bwo buzatuma ingengabitekerezo ya Jenoside icika

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buravuga ko gushyira hamwe, abaturage bagatahiriza umugozi umwe ari byo bizatuma ingengabitekerezo ya Jenoside iranduka burundu.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko abantu baramutse badashyize hamwe ngo batahirize umugozi umwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ntacyo baba bakora kuko ngo kwaba ari nko kubaka ku musenyi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, asaba abaturage kubakira ku bumwe bakarwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, asaba abaturage kubakira ku bumwe bakarwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Agira ati ”Kurwanya ingengabitekererezo ya Jenoside ni ko gutsinda nyakuri kandi ni ko kurwanya Jenoside kurambye. Nimucyo rero dushyire hamwe dutahirize umugozi umwe muri urwo rugamba kandi tuzarutsinda.”

Sakindi Joseph, umwe mu barokokeye mu cyahoze ari Komini Murambi (agace kamwe mu tugize Akarere ka Gatsibo y’ubu), mu buhamya bwe avuga ko muri aka gace, ingengabitekerezo ya Jenoside yahemberewe kuva na mbere yuko Jenoside yo mu 1994 itangira.

Ati “Kuva mu mwaka wa 1990 Inkotanyi zikimara gutera, ni bwo muri Murambi hatangiye urwango ku Batutsi bari bahatuye babita ibyitso by’inyenzi. Abayoboraga iyi komini batangiye kwigisha abaturage bababwira ko Abatutsi ari abagome kandi ari abanzi b’Abahutu. Icyo gihe bamwe barafunzwe, abandi batangira kwicwa.”

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 iragira iti ”Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka