Uganda: Guverinoma yatangaje ko igiye gutangiza Umuganda

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko guhera ejo ku wa 25 Nyakanga igiye gutangiza Umuganda Rusange, ukazatangirizwa ku mugaragaro mu gace ka Kisenyi, i Mengo, mu muhango uzayoborwa na Visi Perezida wa Uganda, nyuma hagatangazwa amabwiriza arambuye y’uko izajya ukorwa.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, mu nama yabereye ku Biro bya Minisitiri w’Intebe i Kampala, yitabiriwe n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo gishinzwe Umujyi wa Kampala (KCCA), Polisi ya Uganda n’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (NEMA).

Mu gihe Umuganda Rusange ukorwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi wabaye umuco mu Rwanda, Nabbanja yavuze ko Guverinoma ya Uganda, na yo yafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga 75% by’indwara zibasira abaturage bayo zituruka ku isuku nke n’isukura ridahagije.

Yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2025 iyobowe na Perezida Yoweri Museveni yemeje ko hashyirwaho umunsi wihariye w’isuku rusange ku rwego rw’igihugu, gahunda ubu ikaba igiye gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati "Umunsi w’Igihugu wahariwe Isuku uzajya uba ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine. Muri icyo gihe Abanyauganda bose bazajya bitabira ibikorwa byo gukora isuku mu bice batuyemo."

Ibikorwa bizajya byibandwaho birimo gusukura imihanda, ibigo nderabuzima, imiyoboro y’amazi, amasoko, insengero, amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi.

Mu rwego rwo gutuma abaturage bose bawitabira, Guverinoma yatangaje ko muri ayo masaha atatu hazajya habaho ihagarikwa ry’ingendo zitari ngombwa, imodoka zose zikabuzwa kugenda keretse izikora ubutabazi cyangwa iz’inzego z’umutekano. N’ubucuruzi bwose buzajya buhagarara muri icyo gihe.

Nabbanja yasobanuye ko zimwe mu ndwara zirimo malaria, impiswi na tifoyide zifitanye isano n’isuku nke ndetse n’ibidukikije byangiritse.

Yatanze urugero rw’Umujyi wa Kampala, uvuga ko buri munsi utanga toni z’imyanda ziri hagati ya 2,000 na 25,000, nyamara igera kuri 50% kugeza kuri 60% gusa ari yo ikusanywa ikajugunywa ahabugenewe. Indi isigaye ikabuza amazi gutembera mu miyoboro, igahumanya ibidukikije ndetse ikanongera ibyago byo kwadukwamo indwara.

Yongeyeho ko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri munsi abana bagera kuri 33 bapfa bazize indwara zituruka ku isuku nke n’isukura ridahagije.

Guverinoma ya Uganda yavuze ko iyi gahunda ishingiye no ku biteganywa n’Ingingo ya 39 y’Itegeko Nshinga, iha buri muturage uburenganzira ndetse n’inshingano byo kurengera ibidukikije bisukuye kandi bizira umwanda.

Minisitiri w’Intebe yahaye amabwiriza inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta kuyobora ibikorwa byo gukangurira abaturage kwitabira uyu muganda no kumenya ahantu hakwiye kwibandwaho mu isuku.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka