Biyubakiye inzu izafasha Polisi kubacungira umutekano

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, bamaze kwiyuzuriza inzu izakorerwamo na Polisi mu rwego rwo kurushaho kubegera.

Ku wa 26 Mutarama 2016, ni bwo ubuyobozi bw’umurenge bwamurikiye abatuye uyu murenge iyi nzu ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage, ikuzura itwaye miliyoni zerenga 11Frw.

Inzu ya Polisi yuzuye mu Murenge wa Rugarama ku bufatanya n'abaturage.
Inzu ya Polisi yuzuye mu Murenge wa Rugarama ku bufatanya n’abaturage.

umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Urujeni Consolee, avuga ko iyo nzu izajya yorohereza Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Gatsibo mu kazi kayo ka buri munsi.

Agira ati “Hajyaga hagaragara ibibazo bisaba kwitabaza Polisi, bikadusaba kwitabaza Ishami rya Kabarore, ugasanga niba ari ibyihutirwa hari igihe ihagera hari bimwe mu bimenyetso bishobora kuba byahishirwa kubera ubucyererwe, ariko ubu twizeye ko bitazongera.”

Karangwa Francois, umwe mu baturage batuye muri uyu murenge, yemeza ko kuba Polisi igiye kubegera, hari byinshi bizakemura mu bibazo by’umutekano muke bajyaga bahura na byo.

Ati “Twajyaga duhura ahanini n’ibibazo by’abajura bitwikira ijoro bakiba amatungo n’ibindi kandi bakaburirwa irengero, ariko ku bufatanye na Polisi itwegerejwe twizeye ko ubu nta muntu uzongera kwibwa ibye ngo bihere.”

Iyi nyubako yifitemo icyumba cya Komanda wa Polisi, icyagenewe ubujyanama ku bantu bahohotewe, ibiro by’abunzi, ubwiherero bugezweho n’ibyumba bibiri bizajya bicumbikiramo abanyabyaha mbere yo gushyikirizwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka