Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye amarabira
Macumbi Abel, wari umunyeshuri muri UNILAK -Nyanza yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo hafi y’ishuri yapfuye urw’amarabira.

Macumbi, w’imyaka 31 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Bugesera, yandikaga igitabo gisoza amasomo ye kuko yari mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Icungamutungo.
Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016, abo babanaga mu gipangu aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Bigega mu Kagari ka Kibinja hafi gato ya Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, ni bwo bamenye ko mugenzi wabo yapfuye.
Uwimana Angelique, wari ucumbitse mu gipangu kimwe n’icyo Macumbi Abel yabagamo, yabwiye Kigali Today ko uwo munyeshuri ashobora kuba yaritabye Imana mbere.
Yagize ati “Ku manywa yo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2016 nagiye kumukomangira ku rugi rw’iwe hari ikintu nshaka kumutira, ndakomanga mbonye adakinguye ndamureka, bukeye bwaho mbonye ko atigeze akingura nasubiyeyo mpengereje mu rugi mbona agaramye mu ruganiriro rw’inzu yari acumbitsemo.”
Uyu mugore avuga ko amaze kubona ko amuhamagara ntiyitabe kandi akaba yari yakingiyemo imbere mu nzu yabimenyesheje inzego z’ubuyobozi na zo zitabaza Polisi iraza yica urugi isanga yamaze kwitaba Imana, umurambo uhita ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo usuzumwe.
Bamwe mu banyeshuri biganaga na Macumbi Abel kimwe n’abo babanaga muri AERG /UNILAK-Nyanza babajwe cyane n’urupfu ry’uyu musore bavuga ko yari icyitegererezo mu mibanire myiza n’abandi kandi akagira umurava mu myigire ye.
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
ndashaka kumenya amafaranga umunyeshuri yishyura ku mwaka muri faculties zose murakoze ndi kgl
yooo ndababayecyane mbuze ukongira gusa uwiteka amwakire mubayo
Aheza ni mwijuru, iruhuko ridashira
Nyagasani akwakire mube nshuti twese tuzahora tukwibuka
Imana ikwakire abel dukunda twese ingenzi dusigaye mugahinda gakomeye
kuko tububuze umuntu w ingenzi mu muryango wacu ndetse mur rusnge UNILAK yose.tuzahora tukwibuka.
Iyi nkuru y’urupfu rw’uyu musore wacu Macumbi Abel irababaje kabisa. Ni igihombo ku be, niba hari uwo yasigaranye, ku Gihugu, ariko cyane no kuri FARG yari umutezemo inyiturano ikomeye yo kuzifasha mu buzima kandi akita no ku Rwanda rwamubyaye.
Ni ngombwa kandi kumenya icyamwishe. Imana imwakire iruhande rwayo.
DG/FARG
Birababaje ,uyu mugenzi wacu yari umunyamurava ukunda abantu ,twabuze umuntu wingenze .Imana imwakire mubayo.
Imana imwakire kandi mwihangane, Famille Icyusa mukomere cyane.Ntahandi hari ibyringiro kuko iwacu ni mu ijuru.
OMG! R.I.P! HIS FAMILY CONTUNUE TO BE PATIENT!
Imana imwakire mu bayo kandi umuryango ukomeze kwihangana gusa birababaje kandi biteye agahinda,Imana niyo igenabyose tuzahurire mu byami bwayo kandi duhore twiteguye kuko tutazi umunsi n’igihe.
Nka Famille Icyusa Nubwo Twabuze Umuvandimwe Ariko Twese Turagira Dute"Imana Izaduhe Kuzabana Nawe mu bwami bwo Mw’ijuru
Bibiliya Irabwira iti:Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti"Andika uti ’Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ " Umwuka na we aravuga ati"Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye." Ibyahishuwe 14:13
YOOO!!! BIRABABAJE GUSA
TWIHANGANISHIJE
IMIRYANGO YE .