Ubujura bw’amatungo buhangayikishije abaturage

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barasaba inzego zibishinzwe kongera gukaza amarondo kuko ubujura bw’amatungo bwongeye kugaragara mu karere.

Abatuye mu Karere ka Gakenke bavuga ko nubwo amarondo akorwa bisa nk’aho ari baringa kuko harimo abitwa ko bagiye gufatanya n’abandi gukora irondo ahubwo bakabaca inyuma bakaba ari bo bajya kwiba amatungo y’abaturage.

Abatuye mu karere ka Gakenke bavuga ko ubujura bw'amatungo bwongeye kugaragara kuburyo basaba ababishinzwe kwongera gukaza amarondo
Abatuye mu karere ka Gakenke bavuga ko ubujura bw’amatungo bwongeye kugaragara kuburyo basaba ababishinzwe kwongera gukaza amarondo

Abaturage basaba ko hajya hakorwa ubugenzuzi bwimbitse ku bantu bakoze irondo abatariraye bakamenyekana bakabibazwa.

Nshimiyimana Egide wo mu Murenge wa Cyabingo, avuga ko ubujura bw’amatungo bwongeye kugaragara kuko nubwo irondo rikorwa hari abarinyura mu rihumye bakigabiza amatungo y’abaturage.

Ati “Amarondo arakorwa ni uko abajura bagenda bayakwepa aho akorerwa bakajya gushimuta inka z’abandi ku buryo ubujura bwo kwiba inka buri ho rwose”.

Mukeshimana Jacqueline, wo mu Murenge wa Mugunga, ati “Ubujura bw’amatungo ubirebye ni nka twe tuba turi kwisubiraniramo, akaba azi ahantu irondo rikorerwa, na we arikoramo agahindukira ati ’uyu munsi hakoze aba n’aba, agaca ruhinga nyuma akinyurira ku ruhande akajya kwiba."

Abajijwe ku bijyanye n’ikibazo cy’amarondo bisa nk’aho atagikorwa nk’uko bikwiye, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko atemeranya n’abavuga ko amarondo atagikorwa nk’uko bikwiye ahubwo ngo abajura nabo bagenda bahindura amayeri.

Ngo urutonde rw’abantu bakekwaho ubujura mu Ntara y’Amajyaruguru rwamaze gukorwa guhera ku rwego rw’umudugudu ku buryo hasigaye ko batangira kugenda bafatwa bakigishwa abandi bagafungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka