CID n’Ishuri rya Police byagizwe inzego zigenga

Leta yavanye muri Polisi y’igihugu Ishami ry’ubugenzacyaha (CID) n’Ishuri rya Polisi ibigira ibigo byigenga, n’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruhindurirwa Minisiteri iruyobora.

CID yakuwe muri Polisi y'igihugu.
CID yakuwe muri Polisi y’igihugu.

Ikaba ari indi ntambwe irushijeho Leta iteye yo gutanga ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, nk’uko Minisitiri w’Ubutabera hamwe Johnston Busingye na Minisitiri w’umutekano Sheick Musa Fazil Harelimanababisobanuriye abanyamakuru.

Ministiri Musa Fazil yagize ati “Wasangaga umupolisi wakoze amakosa ahanwa n’abapolisi bagenzi be. Byari ikibazo kuko ubugenzacyaha bugomba kwigenga, kandi ni byiza ko inzego zihurira hamwe aho kugira ngo Ubugenzacyaha bukorere muri Polisi ibarizwa mu mutekano kandi bukoreshwa n’Ubushinjacyaha busanzwe bukorera mu butabera.”

Ministiri Johnston Busingye, Shehe Musa Fazil Harelimana, Umuyobozi wa RDB Francis Gatare, ndetse na Ministiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaministiri.
Ministiri Johnston Busingye, Shehe Musa Fazil Harelimana, Umuyobozi wa RDB Francis Gatare, ndetse na Ministiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaministiri.

Minisitiri Busingye yavuze ko ubutabera buzarushaho kwihutishwa, bitewe n’uko amaperereza ku byaha ngo atazongera kunyura mu nzego nyinshi zabarizwaga ahantu hatandukanye.

CID igiye guhinduka Rwanda Investigation Bureau (RIB), ishinzwe kugenza ibyaha imbere mu gihugu no hanze yacyo no kubikorera ubusesenguzi mbere yo kubigeza mu Bushinjacyaha nabwo buzakomeza kwigenga.

Ishuri rya Polisi ryiswe Rwanda Law Enforcement Academy, naryo rigiye kwigenga ariko rikazarebererwa na Ministeri y’Ubutabera.

Ikiganiro n'abanyamakuru ku byemezo by'Inama y'Abamimistiri yateranye ku wa gatatu, cyabereye mu biro bya Ministiri w'Intebe kuri uyu wa kane.
Ikiganiro n’abanyamakuru ku byemezo by’Inama y’Abamimistiri yateranye ku wa gatatu, cyabereye mu biro bya Ministiri w’Intebe kuri uyu wa kane.

Aba ba ministiri kandi batangaje ko Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruzakoreshwa na Ministeri y’Ubutabera aho kuba Ministeri y’Umutekano mu gihugu.

Aya mavugurura ngo igendanye no kongerera ubushobozi inzego, nyuma yo gusanga zigejeje igihe cyo kwigenga no kurushaho gutanga umusaruro, kuko ngo "zitangiye gukura", nk’uko Minisitiri Busingye yabisobanuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aba bagenzacyaha bazakorera he ko nta bureau zagaragajwe bazakoreramo? ese bizatangira ryari

kalisa yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Jye ndumva ibi bintu ari byiza kuko ubutabera buzarushaho kwihutishwa, bitewe n’uko amaperereza ku byaha atazongera kunyura mu nzego nyinshi zabarizwaga ahantu hatandukanye.

Kassim yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka