Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu basanga kuba serivise zo kuboneza urubyaro zisigaye zishyurwa bishobora kuzagabanya umubare w’abazitabiraga.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bemeza ko baciye ukubiri na malariya yari yarababayeho icyorezo kuva aho gahunda y’inzitiramibu yatangiye.
Ubushakashatsi bwakozwe ku miryango 1300 ibana, bugaragaza ko abagabo bafasha abagore babo imirimo yo mu rugo ari bo batera akabariro neza kandi kenshi.
Abakurikiranira hafi ibirebana n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bavuga ko mu Ngororero ababyara abana batatu akenshi baba ari abakene.
Serivisi ishinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi yiyemeje kuzamura ikigereranyo bariho mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Nikuze Vestine, umwarimukazi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murama mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro urwaye impyiko arashimira abarimu b’i Rwamagana kubera inkunga bamuteye.
Abashinzwe isuku mu karere ka Ngororero barasaba abaturage kugira isuku ahantu hose nk’uko bayigaragaza iyo uri ku muharuro w’ingo zabo.
Bamwe mu bagabo muri Nyabihu bavuga ko habonetse uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo butari ubwa burundu babwitabira cyane.
Kagande Sirivani na Mukasikubwabo Immaculée bo mu karere ka Kirehe barwaje umwana imyaka 14 bakaba basaba ubufasha bwo gukomeza kumwitaho.
Mu karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera imiti yica imibu urugo ku rundi mu mirenge ifite ubwiyongere bwa Malariya.
Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Kabgayi burasaba abarangiza muri bene aya mashuri kwitwararika mu kazi badakurikiye inyungu zabo bwite.
Ihuriro ry’Abagide mu Rwanda ryatangije gahunda bise "Kura usobanutse" izafasha abana kumenya ibijyanye n’imyororokere ikabarinda gukumira inda zitateganyijwe.
Abaturage bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, barasaba gukurirwaho ukwezi bamara bativuza nyamara baramaze kwishyura ay’ubwisungane.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, yatsindiye igihembo cya Roux Prize, gihabwa abayobozi bagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu buvuzi.
Nubwo hari abavuga ko umushogoro ari imboga z’abashonji, abashinzwe imirire bemeza ko ukungahaye ku ntungamubiri nk’isombe.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko amatsinda y’isuku, yatumye indwara ziterwa n’umwanda zabibasiraga zigabanuka ku buryo batagisiragira mu mavuriro.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abanyamakuru umusanzu mu kurwanya icyorezo cya SIDA, bakangurira abaturage kuyirinda mu biganiro bakora.
Raporo igaragaza iko isuku ihagaze mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo igaragaza ko mu ngo 5007 ziwugize izibarirwa mu 3700 ari zo gusa zifite ubwiherero.
Abagabo bo mu Karere ka Gatsibo, barasabwa kudatererana abo bashakanye mu kuboneza urubyaro bitabira gahunda yo kwifungisha ku bagabo.
Ibitaro bya Nyagatare byahawe abayobozi bashya b’agateganyo nyuma y’ifungwa ry’abari basanzwe, mu rwego rwo kugira ngo abarwayi batazarenganiramo.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda kizahemba abayobozi b’ibanze bazaba indashyikirwa mu gukora ubukangurambaga mu baturage bwo gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza
Abatuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko kongera kwegerwa bakibutswa ububi bwa Sida bibatera kurushaho kuyirinda.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko bivuza magendu ntibanishyure mituweli kuko bategereye ivuriro.
Mu Karere ka Gicumbi barashishikarizwa guhinga akarima k’imboga kugira ngo kabafashe guhangana n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Urubyiruko rwo mu cyaro ruracyagira isoni zo gukoresha agakingirizo mu kwirinda Virusi itera Sida no kwirinda inda zitateganyijwe, bagasaba kwegerwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukurikirana ibikorwa birwanya ubukene, bakarandura ikibazo cy’imirire mibi cyugarije abana.
Gahunda y’igikoni cy’umudugudu yazanye iminduka mu mikurire y’abana,, aho abasaga 1200 barangwagaho imirire mibi mu 2014, hasigaye gusa 157 muri 2015 .
Bamwe mu babyeyi batangaza ko ubukangurambaga bwo kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000 bwatumye bamenya akamaro ko konsa.
Leta yiyemeje kwishakamo Miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuziba icyuho kiri mu bwishingizi bw’ubuvuzi(mituweri), cyahungabanyije serivisi z’ubuvuzi.
Abaturage b’Akagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza baravuga ko imvune z’urugendo bakoraga bajya kwivuza zatumye biyubakira ivuriro.