Nyuma y’isesengura ry’ibibazo by’abatarabashije kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bagasanga nta mikoro bafite, tariki 1/12/2015, mu nama yahuje ubuyobozi n’abafatanyabikorwa, amakoperative, abacuruzi n’abandi baturage bafite ubushake, bemeye gushyira hamwe bagakusanya amafaranga yo kubishyurira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Martha Umugiraneza, yabatangarije ko ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’umurenge bugeze kuri 99,3%. Abasigaye bakaba bakeneye gutangirwa amafaraanga y’u Rwanda ibihumbi 783.
Ngo abasigaye ni abantu batanze igice cy’umusanzu bakabura ubushobozi bwo kuzuza n’abandi bafite imiryango y’abantu benshi batabasha kurihira.
Yagize ati “Mu makuru twahawe n’abakuru b’imidugudu, basanze nubwo abo bantu bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bagaragara nk’abadafite ubushobozi.”
Abitabiriye inama biyemeje ko mu gihe cy’icyumweru kimwe bazaba barangije gutanga umusanzu wabo kugira ngo abo bantu bazagere mu mpera z’umwaka bararangije kwishyurirwa, ibyo bise “Kubaha ubunani”.
Musonera Jean Pierre , umukuru w’Umudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, ufite abantu 112 batarishyura, ahamya ko kutishyura batabitewe n’ubugande ahubwo ari ubukene.
Musonera yagize ati “Ntibaretse kwishyura kuko ari ibigande, ahubwo ni amikoro make”.
Ngo kwiyemeza kubishyurira byiswe ko uri ubunani kuko gusoza umwaka no gutangira undi ari igihe cyo kwishima, abadafite ikibazo cya Mituweri bakaba bifurije imiryango itarishyura kuzarya ubunani na noheri bumva ko bafite n’ubushobozi bwo kwivuza.
Ubusanzwe, abakene badashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bashyirwa mu byiciro by’abatishoboye barihirwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Musonera ahamya ko aba bazishyurirwa habayeho gahunda yo kubashyira mu byiciro bishoboye, ariko uyu mwaka bakagira ibibazo bituma basubira inyuma mu bukungu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mudu fashe natwe rwinzuki tubone umuhanda numuriro turimubwigunge