Kirehe: Indashyikirwa mu gutanga mituweri zashimiwe mu nkera y’imihigo

Binyuze mu matsinda y’ibimina, imidugudu n’ibigo nderabuzima byabaye indashyikirwa mu gutanga mituweri byashimiwe mu nkera y’imihigo n’ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye na Partners in Health.

Ni mu muhango w’inkera y’imihigo wateguwe na Partners in Health n’Akarere ka Kirehe uhuza abashinzwe gahunda z’ubuzima muri ako karere ku wa 02 Ukuboza 2015.

Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye gihabwa igihembo cyo kwese imihigo.
Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye gihabwa igihembo cyo kwese imihigo.

Mu bigo nderabuzima 17 byahize imihigo 3 mu nkera y’ubushize nta kigo na kimwe cyabashije kwesa imihigo yose uko ari itatu ari yo kuboneza urubyaro, kurwanya imirire mibi mu bana ndetse na mituweri.

Bavakure Zakarie, umwe mubesheje neza imihigo mu bayobozi b’ibimina, avuga ko ibanga akoresha ari uko atanga imibare y’ukuri itarimo ibinyoma bituma abayobozi besa imihigo nyuma bikabagaruka.

Dr Alex COUTINHO wari ahagarariye Partners in Health muri uwo muhango yashimiye igihugu cy’u Rwanda uburyo cyita ku buzima bw’abaturage binyuze muri gahunda ya MUSA n’abayobozi bakabiha agaciro.

Yagize ati “Nagenze ibihugu byinshi sindabona aho ingabo na Polisi bitabira gahunda nk’izi z’ubuzima, ariko mu Rwanda ngaba turicaranye! Ni agaciro gakomeye igihugu giha ubuzima bw’abantu, ni igihugu Imana yahaye umugisha.”

Umuyobozi wa Partners in Health yashimye uruhare rw'ingabo na Polisi muri serivisi z'ubuzima.
Umuyobozi wa Partners in Health yashimye uruhare rw’ingabo na Polisi muri serivisi z’ubuzima.

Yavuze ko Pertners in Health igiye kubaka inzu izajya ivurirwamo abana bavuka batagejeje igihe, ngo izaba ari iya mbere mu Rwanda ku buryo abaganga bazajya barwanira kuza kuhakorera.

Yavuze ko ababajwe n’igihembo cya miliyoni yari yageneye ikigo cyesa imihigo itatu none hakaba habuze ucyegukana asaba ko gihatanirwa mu mihigo y’ubutaha.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yasabye abayobora ibimina gukomeza umurego mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Abayobozi b'ibimina bitwaye neza na bo bashimiwe.
Abayobozi b’ibimina bitwaye neza na bo bashimiwe.

Yanasabye abayobozi b’ibigo nderabuzima kugira icyo bahindura ngo bese imihigo kurushaho kandi ashimira Partners in Health ubufasha itanga mu buzima.

Ibigo nderabuzima birimo icya Nyarubuye na Kabuye muri ako karere byabashije kwesa imihigo ibiri mu mihigo itatu, byahawe ibihumbi 500 y’u Rwanda mu gihe ibigo byesheje umuhigo 1 byagiye bigenerwa ibihumbi 200. Mu bwisungane mu kwivuza Akarere ka Kirehe kageze kuri 85%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka