Amavuriro ane muri aka karere ari mu mirenge ya Murama, Rukira, Rurenge na Jarama, niyo abaturage bavuga ko amaze umwaka urenga zuzuye, ariko kugera ubu ntarakora kuko ataratahwa ariko bakavuga ko bahora bizezwa ko azatahwa “vuba”.

Nikobamporeye Jean d’Amour, utuye mu kagali k’Akagarama, ahuzuye ivuriro mu murenge wa Rurenge, avuga ko bagenda batakaza ikizere ko ibyo babwiwe ku ivuriro bizaba impamo.
Agira ati “Oya! Iyi nzu ntago ari ivuriro bitewe n’uko basa n’aho batubeshye ariko abayobozi baratubwira ngo ikizere kirahari.”
Iyo uganiriye n’abaturage baturiyeaya mavuriro bemeza ko zirengeje umwaka umwe zihari ariko zidatangira gukora.
Abaturiye ivuriro ry’Akagarama Murenge wa Rurenge, bavuga ko kuva aho batuye bajya ahari ivuriro ribegereye bibasaba gutega moto kugenda gusa bishyura hagati y’i 1.500Frw.
Bavuga ko utabashije kubona ayo mafaranga akora urugendo rw’amasaha abiri, bigatuma hari abarembywa n’urugendo rurerure mu gihe hari abarembera mu ngo batinye gukora ingendo ndende bajya kwivuza.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, avuga ko aya mavuriro ashobora gutangira gukora vuba, kuko ibibazo byari bihari byari amafaranga yo gukora imirimo yanyuma no gushyiramo ibikoresho.
Ati “Hari ahabaye ikibazo cy’ibikoresho bitaraboneka ngo batangire,ahandi habayemo ibibazo by’amafaranga yari ataraboneka ngo inyubako zikorerwe imirimo ya nyuma.Turishimira ko minisiteri y’ubuzima yamaze gutanga amafaranga azafasha muri ibi bikorwa.”
Ministeri y’Ubuzima iherutse gutanga miliyoni 43Frw, zirimo azakoresha mu bikorwa byo kurangiza imirimo ya nyuma kuri aya mavuriro kugira ngo atangire gukora.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibatabare abobaturage Kukobaraharenganira Kanditurimwiterambere