Byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kurwanya SIDA, wabaye kuri uwu wa 1 Ukuboza 2015, aho bibanze ku kurinda umwana virusi itera SIDA ndetse no kumwitaho mu gihe yaba yarayanduye.

Avuga kuri iyi gahunda nshya yo gutanga imiti, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick yagize ati"ubu turashaka ko buri muntu wese wanduye virusi itera SIDA cyane cyane abana bahita batangira imiti kuko abayifata ari 44% gusa by’abana ibihumbi 18 bafite icyo kibazo".
Akomeza avuga ko muri uwu mwaka ugiye gutangira bagiye gushyra imbaraga mu gikorwa cyo gupima abana bose bari hagati y’imyaka 2 na 15, kugira ngo abanduye bashyirwe ku miti batarazahara.
Uwimbabazi Consolée, wari uhagarariye urubyiruko rubana na virusi itera SIDA rwibumbiye "muri Kigali Hope Association", we yagarutse ku myitwarire y’ababyeyi bafite abana banduye.

Agira ati"Ntibyumvikana ukuntu umubyeyi yaba amaze imyaka irenze 20 abana na virusi itera SIDA akaba atazi uko umwana we ahagaze kandi yaramubyariye muri ubwo bwandu".
Yongeraho ko iyi atari imyitwarire myiza, ahubwo ngo aba babyeyi bakagombye gukangukira gupimisha abana babo kugira ngo basanze baranduye bahite bashyirwa ku miti.
Uwimbabazi kandi avuga ko akenshi aba babyeyi babyarira abana mu bwandu, batinya kubapimisha, hato ngo batazagira ibyo bababaza nibamara kumeya ko bavukanye virusi itera SIDA.

Ikindi gituma batinya gupimisha abana, ngo ni uko akenshi umubyeyi iyo amenye ko umwana we yanduye, urukundo yamukundaga rugenda rugabanuka.
Kugeza ubu mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera SIDA buri kuri 3% ariko umubare munini w’abanduye ukabarizwa mu mujyi wa Kigali kuko ho buri kuri 7%.
Insanganyamatsiko y’uwu mwaka ikaba igira igira iti" Kurinda no kuvuza abana virusi itera SIDA ni inshingano ya buri wese".
Ohereza igitekerezo
|
Dushimiye cyane Leta y’u Rwanda yita kuri abo bana.Imana ijye ikomeza ibarinde