Kuwa kabiri tariki 22 Ukuboza 2015, umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubuzima Umulisa Brigitte, yagiranye ikiganiro n’abafite amahoteli n’amazu acumbikira abantu, abasaba kugura inzitiramubu mu kwirinda ko ababagana barware Malariya kuko irimo kwiyongera.

Yagize ati “Inzitiramibu mu mazu acuruza imiti zirimo kandi ku giciro kitagoye, abantu nibagure inzitiramibu birinda ko ababagenderera barwara Malariya kuko nitugenzura mu byagombwa bagomba kuba bafite tuzabyitaho.”
Umulisa avuga izamuka ry’umubare w’abarwaye Malariya wongerewe n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi, akavuga ko n’inzitiramibu zikoreshwa zimaze igihe none zikaba zitagifite umuti.
Akarere ka Rubavu kari kwitegura kwakira imikino ya CHAN izatangira tariki ya 19 Mutarama 2016, ariko abakinnyi hamwe n’abazaza gukurikirana iyo mikino bazagera mu karere ka Rubavu tariki 10 Mutarama.
Kwirinda ko Malariya yatangiye yagira ingaruka kubazitabira kureba imikino ya CHAN abafite amahotel n’amazu acumbikira abantu bakaba basabwa kugira isuku mu byumba, mu bubiko bw’ibiribwa, ahatekerwa n’isuku ahatekerwa n’ubwiherero.
Umulisa avuga ko akarere ka Rubavu kari kugenzura ibikorwa by’isuku n’umutekano ahacumbikirwa abantu kugira ngo umutekano w’abazitabira CHAN ubuzima butazagira ikibazo.
Ohereza igitekerezo
|
Mme Brigitte arakoze, nikoko malaria iriyongera, cyane cyane mu murenge wa Rubavu , ikigonderabuzia cya Byahi na Murara
Mme Brigitte arakoze, nikoko malaria iriyongera, cyane cyane mu murenge wa Rubavu , ikigonderabuzia cya Byahi na Murara
iyi ndwara isa n’iyazamuye ubukana muri iyi minsi tuyihashye dukoresha inzitiramubu