Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku wa 04 Ukuboza 2015 mu Karere ka Kirehe. Mu ijambo rye, Umuyobozi mushya w’Ibitaro bya Kirehe, Dr Ngamije Patient, yavuze ko yishimiye kuba aje kuyobora Ibitaro bya Kirehe ashima ubwuzu yakiranwe n’ubuyobozi bw’akarere.

Yavuze ko yiteguye gukorana neza n’abakozi akizera ko na bo bazamufasha bagakora nk’abikorera birinda gukorera ku jisho.
Ati “Aho nakoraga barabizi hari igihe imirimo yantwaraga nkibagirwa no kurya bitabuze. Ariko ushobora kuba udakorera ku jisho na bwo imirimo ukayikora nabi, na byo sibyo mukorane ubuhanga”.
Uwavuze mu izina ry’abakozi bo mu Bitaro bya Kirehe, Nyinawingeri Angeline, yashimiye umuyobozi ucyuye igihe muri ibyo bitaro uburyo yababereye umuyobozi mwiza.
Yagize ati “Ni umugabo urangwa n’ukuri, ukora nabi akabikubwira wakora neza akagushimira. Aragiye ariko agiye neza ntabwo asize izina ribi, ibitaro agiyemo bagize umugisha”.

Yavuze ko bishimiye umuyobozi munshya amwizeza ko bazakorana neza kandi ko abakozi ba Kirehe ari intore bakora batiganda.
Dr Uwiringiyemungu yishimiye ibyo yakoze mu Bitaro bya Kirehe ashima n’abakozi babimufashijemo.
Yagizea ti “Biranshimishije kuko umusanzu wanjye n’imbaraga narabikoresheje mbikesha abakozi twakoranye neza kandi ni amahirwe kuba Dr Ngamije ibyiza yakoraga abizanye Kirehe nanjye ibyanjye nkaba mbijyanye Ngarama.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Jacqueline Murekatete, yashimye Dr Ngamije uvuye Ngarama akaza gufasha abaturage ba Kirehe asaba abakozi b’ibitaro kumufasha anamwizeza ko ubuyobozi bw’akarere buzamuba hafi.
Yashimiye kandi Dr Uwiringiyemungu ibikorwa byiza by’iterambere asize mu Bitaro bya Kirehe.

Dr Uwiringiyemungu yari amaze imyaka ibiri n’igice ayobora ibitaro bya Kirehe mu gihe Dr Ngamije uje kuyobora ibitaro bya Kirehe yari amaze imyaka itatu ayobora ibitaro bya Ngarama.
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze ndasabako abadamu byarira kirehe mwakwemerera aba byiyi baba papa baza kureba abana babo mukabemerera murakoze.
Imana yumvise gusenga kw’abakozi ba Kirehe Hospital ibakiza Nepo surtout ba bana b’abakobwa yatukagaga cyaneeee ubwo twabaga turi mu staff. Dusabire aho agiye Ngarama , bagiye kubona umuyobozi utari mwiza rwose, mwihangane muzabona simvuze byinshi muzamwibonera.
Turasaba Patiant ngo agire ibyo akemura kubera ko hari Virusi twasabye ko zava mu bitaro ariko wapi : 1) HR akunda guteranya abakozi n’Umuyobozi, agahemba abakozi bagiye hanyuma akabashuka kuyagarura akayishyira dans sa poche,menya ko yanze kuva muri tender commit kubera gukomeza gukuramo akantu, ...., 2}Napoleon ushinzwe Abasociale ntajya akora arahagera agasinya agahita acaho akazagaruka ejo, menya ko Ndori amasoko yose ariwe uyatanga yarangiza akakira imirimo yakozwe kandi atari muri use Departement. ubwo rero turagusaba kutubera ijisho Bwana MUyobozi Imana IBIGUfashemo.
Ibi ni byiza rwose!MOH yabikoze neza pe aba bagabo bombi ni inararibonye sinshidikanya ko ibi bitaro birakomezanya umuvuduko byari bifite!Icyo nabisabira nukubaka no kubungabunga ibyagezweho!
sinabura kugaya MOH kuko hari aho yahinduye abayobozi ukibaza icyo yashingiyeho ukakibura! like BYUMBA DH!ahaaaa reka mbitege amaso !!