Mu gihe cy’icyumweru abaganga bo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bamanuka mu turere kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside. Iki gikorwa kigamije gufasha abacitse ku icumu bafite ibibazo by’ubuzima basigiwe na Jenoside bikaba bitarabashije kuvurwa neza kugeza uyu munsi.

Tariki 15 Ukuboza 2015, mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa cy’ubuvuzi ku Bitaro bya Remera Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, Brigadier General,Dr Emmanuel Ndahiro, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanombe, yagize ati “Iki gikorwa cy’ingabo zanyu kigamije kubagezaho ubuvuzi bwihariye. Zifuza ko mugira ubuzima buzira umuze kugira ngo mubashe kongera kwiteza imbere muharanira kwigira”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba, arashima umusanzu Ingabo z’u Rwanda zitanga mu kuvura abacitse ku icumu indwara basigiwe na Jenoside.

Ngo mbere yo gutangira iki gikorwa muri 2012, hari habaruwe abarwayi basaga ibihumbi 18 mu gihugu hose, ariko uko bagenda bagera mu turere basanga umubare wariyongereye. Mu turere 26 bamaze kugeramo bavuye abasaga ibihumbi 39 .
Dr. Mukabaramba asanga imbaraga n’ubwitange ingabo z’igihugu zikoresha ari ntagereranywa. Ati “Iyo urebye usanga bavura umubare mwinshi kandi indwara zikomeye; tugasigara duhangana n’indwara zidakira kandi na bwo zifite abaganga bazikurikirana. Mu by’ukuri iki gikorwa cyaradufashije cyane”.

Inzobere z’abaganga b’indwara zitandukanye zirasuzumira mu bitaro no mu modoka igendana ubuvuzi “Mobile Clinic”.
Mu Karere ka Kamonyi abasaga 1, 900 biyandikishije kuvurwa, bamwe barahabwa imiti abandi bakoherezwa mu Bitaro bya Kanombe.

Abacitse kw’icumu rya Jenoside bashima ingabo z’igihugu zabarokoye, zikaba zikomeje no kubaha ubuzima.
Umusaza witwa Katabarwa Augustin, wo mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko Jenoside yamuteye uburwayi bw’umugongo n’umutwe bidakira. Aragira ati “\kwitanga kw’Ingabo z’igihugu zikaza kutuvura ni umugisha”.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|