Urukiko rw’ibanze rwa Musanze rwategetse ko abantu 15 bashinjwa gukorana na FDLR mu guhungabanya umudendezo rusange bafungwa igihe cy’iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha baregwa, iki icyemezo bakimenyeshejwe ku gicamunsi cyo kuwa 26/03/2014.
Abantu 15 bakekwaho guhungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze, barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve muri Musanze n’abagore batatu kuri uyu wa kabiri tariki 25/03/2014 bagejejwe imbere y’urukiko rwa Musanze bamenyeshwa ibyo barega bahabwa n’umwanya wo kwiregura.
Undi Munyarwanda uri mu Bufaransa witwa Dr. Twagira Charles yagejejwe imbere y’umucamanza kuwa kane tariki ya 20/03/2014, ngo ahatwe ibibazo ku byo aregwa bifitanye isano n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Simbikangwa Pascal, Umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Nyuma yo kwica umugore we bashakanye akoresheje umuhoro, Mugabonkundi Epimaque wo mu kagali k’Amahoro mu murenge wa Mimuri akarere ka Nyagatare ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Nyanza barishimira ko bashyiriweho itegeko ribarengera mu gihe hari ubahohotera cyangwa akabakorera icyaha cy’ivangura.
Pasiteri Celestin Mutabaruka ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 akaba aba mu gihugu cy’Ubwongereza ashobora koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Impuguke mpuzamahanga mu by’amategeko, Wolfgang Schomburg, yigishije abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi banyamategeko, ko batagomba gufata nk’ihame imanza zaciwe n’Urukiko mpuzamahanga rwashyirweho u Rwanda, cyangwa iz’abandi bacamanza b’ibyamamare ku isi.
Urwego rw’umuvunyi rufatanije na Polisi y’igihugu kuwa 4 Werurwe 2014bataye muri yombi Habyalimana Emmanuel,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, akekwaho icyaha cyo kwigwizaho umutungo.
Bamwe mu bagize akanama nyobozi ka Kaminuza yigenga ULK ishami rya Gisenyi taliki ya 4/3/2014 bahamagawe n’urukiko kwisobanura ku birego baregwa birimo inyandiko mpimbano hamwe no kwiha ububasha bw’imirimo cyangwa kwiyitirira umwanya wemewe n’ubutegetsi.
Abagororwa 50 bari bafungiye muri Gereza ya Rusizi bafunguwe mu gitondo cyo kuwa 02/03/2014 nyuma yo guhabwa imbabazi n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa mbere bikaba byarasohotse mu igazeti ya Leta tariki 27/02/2014.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnson Busingye, arihanangiriza abanyamategeko ba Leta kuri we asanga aribo bashora Leta mu manza rimwe na rimwe ikazitsindwamo kandi hari uburyo bwo kuba zakumirwa hakiri kare.
Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Richard Muhumuza, arashimira ubushinjacyaha bwisumbuye bwo mu karere ka Muhanga kuko nta birarane by’amadosiye biharangwa.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije icyaha cy’ubwicanyi Niyibizi Augustin w’imyaka 52 wo mu kagari ka Bunge mu murenge wa Rusenge wo mu karere ka Nyaruguru, maze rumukatira igihano cyo gufungwa burundu, urubanza rwasomwe kuri uyu wa kane tariki ya 20/02/2014.
Nyirabagenzi Joselyne w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyarusange akagari ka Kamujisho umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, arasaba ubuyobozi kumufasha kubona indishyi z’akababaro yatsindiye uwamusambanyije ku ngufu.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu karere ka Bugesera, tariki 18/2/2014, rwahamije Kanakuze Fidele icyaha cy’ubwicamubyeyi mu rubanza rwasomewe aho icyaha cyakorewe mu kagari ka Rebero mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera.
Niyibizi Augustin w’imyaka 52 wo mu kagari ka Bunge mu murenge wa Rusenge wo mu karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 18/02/2014 yagejejwe imbere y’urukiko kurikiranyweho kwica umugore wa mukuru we witwa Mukamanzi Claudine.
Onesphore Rwabukombe w’imyaka 57 wayoboraga Komini ya Muvumba mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba mu gihe cya Jenoside yakatiwe n’Urukiko rwa Frankfurt mu Budage igihano cy’imyaka 14 y’igifungo.
Urwego rw’Umuvunyi ruremeza ko ruhangayikishijwe na ruswa ishingiye ku gitsina, kuko icyo cyaha bitoroshye kugitahura kubera abagikorerwa batabitangaza kandi gikomeje kugaragara mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwasabye ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga gutanga indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miyoni 7.5 kubera umurwayi wagize ubusembwa abukuye muri ibyo bitaro.
Prof. Sam Rugege, umukuru w’Urukiko rw’ikirenga, arongera kwibutsa Abanyarwanda kwitondera ruswa iriho kuko kuri iki gihe isigaye itakigira isura. Avuga ko hamwe itangwa nka serivisi ahandi ikaba yatangwa nk’impano inyujijwe mu bundi buryo.
Lt Joel Mutabazi n’abandi 15 baregwa hamwe kugirira nabi ubutegetsi buriho, bazongera kuburana tariki 13-15/05/2014, bitewe n’uko Lt Mutabazi na Nshimiyimana Joseph banze kwiregura ku byaha baregwa. Urukiko ruragirango babanze bamenye ko ibyo ari uburenganzira bemererwa n’amategeko.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruri Arusha muri Tanzaniya kuri uyu kabiri tariki ya 11/02/2014 rwagize umwere jenerali Augustin Ndindiliyimana wahoze ayoboye jandarumori mu mwaka w’1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa 12/02/2014, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubukuye urubanza Lt Joel Mutabazi aregwamo ibyaha by’iterabwoba hamwe na bagenzi be 15. Herekanwe video ikubiyemo ubuhamya bubashinja ariko babihakanye.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 12/02/2014, rwafashe icyemezo cy’uko abakozi batanu b’akarere ka Nyamasheke bari baratawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo “gutanga ku busa cyangwa ku giciro kidakwiye ibintu bya Leta”, bafungurwa by’agateganyo.
Umugabo witwa Mazimpaka wahoze ari umupolisi akaza gukatirwa imyaka itanu azira ruswa, aratangaza ko yicuza ibyo yakoze akabisabira imbabazi ndetse akanakangurira abantu kuyirinda kugira ngo itazabageza nk’aho yamugejeje.
Aba bakozi batanu barimo 3 babaga mu kanama k’amasoko mu mwaka wa 2011 ndetse na 2 b’aba-Injenyeri (Engineers) b’akarere bararegwa n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo “Gutanga ku busa cyangwa ku giciro kidakwiye ibintu bya Leta”, nubwo bo babihakana bivuye inyuma.
Muri iki gihe mu Rwanda turi mu gihe cyahariwe imiyoborere myiza, mu karere ka Ngororero abaturage babaza ibibazo baragabanutse cyane ku buryo hari n’aho bavuga ko nta bibazo bihari ahubwo bagasaba ko bahabwa ibiganiro bakanasabana.
Abafasha mu by’amategeko 72 baturutse mu mirenge icyenda igize akarere ka Ruhango, basobanuriwe tekiniki zo kuba umufasha mu by’amategeko ndetse banibutswa ko kurega atari byo bakwiye gushyirwa imbere.
Abacamanza baburanisha urubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi kuri uyu wa 30/01/2014 bamujyanye mu karere ka Rwamagana kwerekana aho bivugwa ko yari yarahishe imbunda mu rugo rw’uwitwa Mutamba Eugene, nyirarume wa Lt Mutabazi.