Nyagatare: Bane mu bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 275 bahawe iminsi 30 muri gereza

Nyuma yo kubona ko barekuwe bagakurikiranwa bari hanze bashobora gutoroka ubutabera, abantu bane muri 11 bakekwaho gufatanya kunyereza umutungo wa Duterimbere IMF mu mashami ya Nyagatare, Kabarore na Gahini usaga miliyoni 275, bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Mu bagomba gukurikiranwa bari muri gereza ni Rutabayiru Apollinaire wari umucungamutungo wa Duterimbere mu ntara y’uburasirazuba, Tumwine Paul wakoraga kuri Guichet mu gashami ka Kabarore, Mukankusi Annet na Bajeneza Dismas wiyise Murima Dismas bafashe inguzanyo za baringa bikekwa ko bafatanyaga n’abakozi ba banki mu kunyereza umutungo wa Duterimbere. Abandi barindwi basigaye bazaburana bari hanze.

Mu rubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare tariki 25 Mata 2014, ubushinjacyaha bwabaregaga ubufatanyacyaha mu kurigisa umutungo wa Duterimbere, ibyo byose babigeraho ari uko bahimba inguzanyo zatanzwe zidafitiwe dosiye ni ukuvuga inguzanyo za baringa (credits fictifs), zigera kuri 72 zasohokeyeho amafaranga 275, 115, 600 Frws abikujwe n’abaturage.

Tariki 23 Mata ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare gufunga abakekwaho icyaha by’agateganyo iminsi 30 kubera ko baramutse bakurikiranywe bari hanze batoroka ubutabera dore ko hagikorwa n’iperereza ku bagize uruhare mu kurigisa umutungo wa Duterimbere ndetse ko n’inyito y’iki cyaha ishobora guhinduka kubera icyaha cyakozwe ari mu rwego rw’ ikoranabuhanga.

Biteganijwe ko bagomba gufungirwa muri Gereza ya Nsinda iri mu karere ka Rwamagana.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka