Rusizi: Umuyobozi w’umurenge arashinjwa gusebya igihugu no kwambura abaturage

Urukiko rw’ibanze rwa Kamembe mu Karere ka Rusizi rwatangiye gukurikirana urubanza ubushinjacyaha buregamo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke bumushinja ibyaha byo gusebya igihugu n’ubwambuzi bushukana bivugwa ko yakoreye bamwe mu abaturage bo mu Murenge wa Bugarama yayoboraga.

Gatera Egide wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama akaza kwimurirwa mu murenge wa Giheke araregwa kuba yarashutse bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bugarama yayoboraga kuva mu mwaka wa 2009 kugera mu mwaka wa 2012.

Aba baturage ngo yabaguriye amasambu angana na hegitari 4 ku mafaranga angana na miliyoni eshatu n’igice, hanyuma nawe ayagurisha n’uruganda rukora sima kuri miliyoni zigera kuri 72 FRW ukurikije uko ubushinjacyaha bubivuga.

Gatera ariko we yemera ko uruganda rwa sima ryahamuguriye kuri miliyoni 51 ukurikije inyandikomvugo y’ubugenzacyaha ubushinjacyaha bufitiye copy.

Kuri uyu wa 28/04/2014, ingingo enye nizo zasuzumwe harimo kureba niba uyu muyobozi afunze mu buryo bwemewe n’amategeko, kureba niba ibyaha uyu muyobozi akurikiranyweho bitarasaza, kureba niba yakomeza gufungwa cyangwa niba yakomeza gukurikiranywa ari hanze. Ndetse no kureba niba urukiko rwemerewe kubiburanisha.

Abunganira uregwa bagaragarije urukiko ko Gatera Egide yafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko kubera uburyo yafashwemo nta rwandiko rw’itambwa muri yombi bamweretse bavuze kandi ko basanga icyaha cy’ubwambuzi bushukana Gatera Egide aregwa ngo cyararengeje imyaka itatu bityo kikaba cyarashaje, banavugako uru rubanza rudakwiye kuba nshinjabyaha ahubwo ari mbonezamubano kuko Gatera Egide ataguze ubutaka mu izina rya Leta cyangwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni muri urwo rwego Me Habimana Alphonse na Me Kuradusenge bunganira Gatera bifuje ko urukiko rurekura Gatera Egide agakurikiranwa ari hanze kuko ubushinjacyaha butigeze bunagaragaza impungenge zuko uyu mugabo yacika igihugu kubera ibyaha akurikiranyweho.

Umushinjacyaha Mbuyu Christophe ntiyemeranywa n’ababuranira Gatera Egide ku cyifuzo cyabo cyo ku ba yakurikiranywa ari hanze ngo kubera ko ibyaha Egide yakoze byo gusebya igihugu no kwambura abaturage yabikoze kubera inyungu ze bwite kandi bitemewe nk’umukozi wa Leta.

Ibyo kandi ngo yabikoze abizi kuko yakoresheje n’abakomisiyoneri aho babwiraga abo baturage ko Leta igiye kubambura ubutaka ikabusaranganya n’abandi kugirango akunde abwegukane.

Umushinjacyaha Mbuyu Christophe yavuze ko Gatera Egide yakurikiranwa afunze byagateganyo mugihe cy’iminsi 30. Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe Uwiragiye Prosper yavuze ko urukiko ruzatangaza umwanzuro warwo ku byaburanywe kuwa 29/04/2014 saa cyenda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega muduha amakuru meza muri abagabo pe.

niyitegeka theogene yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka