Gicumbi: Mudakemwa Pascal wishe uwo bashakanye yatangiye kuburanishwa mu ruhame
Urukiko rukuru rwa Gicumbi rwatangiye kuburansiha Mudakemwa Pascal ukurikiranyweho kuba kuwa 19/0 1/2014 yarishe umugore we witwaga Mukamutsinzi Valentine amukubise umwase mu mutwe insuro 3 agahita apfa.
Mudakemwa Pascal wiyemerera icyaha akanasaba imbabazi, avuga ko ngo atamwishe yabigambiriye kuko yabitewe n’uburakari bwaturutse ku ntonganya bari bagiranye mu rugo zikamara umwanya, ndetse baza no kuzikomeza aho bari bagiye gusangirira mu kabari k’umutobe.

Ngo bavuye muri aka kabari bageze no mu rugo bakomeza gutongana, ni uko bagera ubwo barakaranya cyane umugabo agira uburakari avuga ko bwamutunguye aza kumukubita igiti mu mutwe ahita apfa.
Abatangabuhamya batanu harimo n’umukobwa wa Mudakemwa witwa Nubahwe Gisele yabwiye urukiko ko mu ijoro ryo kuwa 19/01/2014 yumbise mama we ataka, maze asohotse asanga intumbi ya nyina iryamye mu nzu, ise ahita amubwira ati “Dore intumbi ya nyoko, nanjye nijyanye kuri polisi.”

Umushinjacyaha yavuze ko amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye yemeza ko izo ntonganya zari zaturutse ku kuba uyu mugabo atarumvikanye n’umugore we ku kugurisha inka y’urugo, umugabo yashakaga kugurisha ngo yishyure amafaranga y’ubudehe yari yarahombye kuko yari umubitsi w’itsinda ry’ubudehe.
Uru rubanza rwabereye mu ruhame maze abatuye ahakorewe icyaha babonereho guhabwa ubutumwa bwo gukumira impfu zituruka ku makimbirane yo mu ngo ndetse abaturage barebe ingaruka z’ubwicanyi buba hagati y’abashakanye, babonereho kwirinda gukora ayo mahano.

Abayobozi b’akarere ka Gicumbi ngo batangiye gahunda yo kwigisha ingo zigaragaramo amakimbirane kugira ngo bakumire ubwicanyi n’ubwumvikane buke buva kuri uko kumvikana guke hagati y’abashakanye. Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 25/04/ 2014.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
mushishoje se buriya uriyamwana uwo mwicanyi niweyigiragaho kwica cyangwa nakawamugani ngo ingeso ishira nyirayo apfuye. mama bella niyihangane imana niyonkuru
uwo musore kuko numwicanyi.uwo mwana yavukije ubuzimabye.kandi yahombeje ijyihugu.birababaje cyane.
uwo mugabo nimukanire urumukwiye kuko aracyafite injyenga bitekerezo.kuko adahanywe yabijyira akamenyero.mujyire amahoro y,imana.
uyumusore ahanwe byintangarugero iyaba byashoboka bakamutera amabuye yarahemutse ntakwiye kubabarirwa nukuri
Nk’iri jambo yabwiye umwana we yumva rizamuvamo! abicanyi bagira ayabo! nahanwe by’intangarugero. Mana urebera u Rwanda kiza Abanyarwanda ubwicanyi.
Amatacyirangoyi! Imvugoye iragaragaza ko yamwishe yaigambiriye! urumva ukuntu yabwiye uriya mwana! Abana bihangane ntakundi imana irabareba