Rusizi: Urukiko rwanzuye ko umuyobozi w’umurenge wa Giheke akurikiranwa afunze

Nyuma yo kwiga ku byaha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke, Gatera Egide, aregwa urukiko rw’ibanze rwa Kamembe rwanzuye ko uyu muyobozi yakurikiranywa afunze byagateganyo mu igihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha ashinjwa rigikomeje.

Gatera akurikiranyweho ibyaha birimo gusebya igihugu n’ubwambuzi bushukana yakoreye abaturage bo mu murenge wa Bugarama yahoze ayobora mu mwaka wa 2009 kugera mu mwaka wa 2012.

Ubwo yayoboraga umurenge wa Bugarama, Gatera ngo yabwiye abaturage ko igiye kubambura ubutaka ikabusaranganya bagenzi babo hanyuma akaza kububagurira amafaranga make agamije kubugurisha menshi ari nabyo yaje gukora.

Urukiko ngo rurasanga iyo ari impamvu ikomeye rwashingiyeho yatumye Gatera Egide akekwaho kugira uruhare mu byaha aregwa arinayo mpamvu rwasanze agomba kuba afunze igihe cy’ukwezi mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu gihe uyu muyobozi yumvise atanyuzwe n’ibyo urukiko rwanzuye Gatera Egide yasobanuriwe ko agifite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu gihe cy’iminsi itanu uhereye igihe icyemezo cyafatiwe tariki 30/04/2014.

Gatera yaguriye abaturage amasambu ya hegitari 4 ku mafaranga miriyoni ishatu n’igice nkuko bivugwa n’ubushinja cyaha hanyuma ayagurisha kuri miriyoni mirongo irindwi nebyiri gusa we yemera ko yayagurishije miriyoni mirongo itanu n’imwe ayahawe n’uruganda rukora sima rwa CIMERWA.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birakwiye Kumukurikirana Kuko Hashobora Kumenyekana Nandimakuru

Ngizwenayo Alexis yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

Turasaba umushinjacyaha mu rubanza rwa Gatera kwegeranya nibindi byaha byose Gatera yakoreye mu Bugarama kko ahasize isura mbi yangije byinshi cyane

Kaka yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize

Reka Gatera gitifuu?uhuu mama shenge" ikigabo cy’umutwe munini ugitega leta"utazi icyo itegeko riteganya ashanyura inyandiko y’umwami"Mbuyu arakwizirikaho umwana wize itegeko arakwemeje!Pole sana ntawe bitabera.

KAKA yanditse ku itariki ya: 3-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka