Kizito n’abo baregwana ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi bakatiwe gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwategetse ko umuhanzi Kizito Mihigo n’abandi batatu bakurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu bafungwa iminsi 30 mbere y’uko urubanza rwinjira mu mizi.

Abacamanza batangaje ko ibyaha aba bose uko ari bane baregwa bikomeye, ruhita rutegeka ko bakomeza bagafungwa, ubwo rwari rwasubukuwe kuri uyu wa Mbere tariki 28/4/2014.

Ibi bitandukanye n’ibyo Maitre Bigaraba Rwaka John na Maitre Felix Sengabiro Musore bunganira Kizito bari basabye ko yaburana ari hanze. Ibi kandi byari byasabwe n’abandi batatu bafunganywe na Kizito.

Cassien Ntamuhanga yari yavuze ko agomba kubanza gucyemura ibibazo by’abanyeshuri bagomba gusubira ku ishuri, mu gihe Niyibizi Agnes yari yavuze ko afite umwana agomba kurera kandi akaba agomba gukurikirana amasomo.

Ubwo yageraga imbere y’urukiko ku nshuro ya kabiri, abunganizi ba Kizito bari bifuje ko yagirwa umwere ndetse agahita arekurwa kuko ibyaha ashinjwa atigeze abikorera mu ruhame kandi akaba ntawe yari yarabishishikarije.

Mihigo Kizito (hagati y'abamwunganira) hamwe n'abandi bareganwa ubwo bari mu rukiko.
Mihigo Kizito (hagati y’abamwunganira) hamwe n’abandi bareganwa ubwo bari mu rukiko.

Ku ruhande rwa Kizito n’abamwunganira hari hagaragayemo ugusa no kudahuza, aho Kizito yemeye ibyo aregwa byose ndetse akanasabira imbabazi ibyo yakoze byose we yita umwuka mubi wamuteye kuvuga nabi abayobozi b’igihugu harimo no gutuka Perezida Kagame. Ariko abamwunganira bo bagaragaza ko ibyo nta cyaha yakoze kuko yabiganiraga n’umuntu hagati yabo ariko atigeze agira umugambi wo kubishyira mu bikorwa.

Abandi baregwana na Kizizo basa n’aho bemeye ibyo bashinjwa ndetse bakanabisabira imbabazi, ariko bagashimangira ko ibyo biganiro babishowemo no kutamenya ko bifite ingaruka mbi ku gihugu.
Ntamuhanga na Niyibizi bavuga ko batari babizi naho Jean Paul Dukuzumuremyi akavuga ko yashakaga kwirira amafarnaga yari yemerewe.

Ikindi kigaragra muri uru rubanza ni imbaga y’abagore n’abakobwa baba baaje kwifatanya na Kizito, ku buryo iyo agiye ubona basigaye mu gahinda banakaherekezesha amashyi menshi imodoka imujyanye.
Urukiko ruzongera gusubukura nyuma y’iminsi 30 uhereye umunsi urubanza rwaciriweho, mu gihe iperereza rigikomeza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahaaaa birabaje kubona kizito agambanira uwo nakwita ko arumubyeyi we.

Biriho Amstrong yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

ndabona kizito gewe bamufunga burundu kuko ibyo yakoze ntibibaho utokora umuntu ijisho ejo akarigukanurira niyitegereze arebe icyo umurengo umara buriya arikwicuza icyoyabikoreye nabandibose bafite imigambi nkiye babonereho

nsanzimana vianney yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka