Ubufaransa: Dr. Twagira na we yagejejwe imbere y’umucamanza akurikiranweho Jenoside

Undi Munyarwanda uri mu Bufaransa witwa Dr. Twagira Charles yagejejwe imbere y’umucamanza kuwa kane tariki ya 20/03/2014, ngo ahatwe ibibazo ku byo aregwa bifitanye isano n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dr. Twagira w’imyaka 54 wari umuganga mu byitwaga ibitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi, yitabye urukiko kuwa 18/03/2014 ahitwa i Vire mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubufaransa, aho yakoraga akazi ko kuvura abarwayi nk’ubuganga, ahita afungwa by’agateganyo.

Alain Gauthier ukuriye ihuriro ry’abaharanira ko abakekwaho Jenoside bari ku butaka bw’u Bufaransa bashyikirizwa ubutabera, avuga ko afite ubuhamya bw’abantu bakoze Jenoside bireze bakemera icyaha bashinja uyu Twagira kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi bari bahungiye ku bitaro bya Kibuye.

Ibi kandi bishimangirwa n’umuganga w’Umudage Wolfgang Blam wakoraga muri ibyo bitaro, uvuga ko uyu Twagira ari we watanze amabwiriza yo kwica abari bahungiye mu bitaro barimo n’umuryango w’uwari umuyobozi w’ibitaro, Dr. Camille Kalimwabo nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP bibitangaza.

Dr Twagira ahakana ko atigeze yitwara nk’umukuru w’Interahamwe zatangaga amabwiriza y’ibikorwa bya kinyamaswa. Ubwo ihuriro ry’abaharanira ko abakekwaho Jenoside bari ku butaka bw’u Bufaransa bashyikirizwa ubutabera ryatangiraga kumukurikirana yahise ahagarikwa ku mirimo yo kuvura mu bitaro by’i Rouen ajya i Vire.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka