Kizito Mihigo nabo bareganwa bireguye ariko bataha batazi niba bazafungwa iminsi 30

Urubanza umuhanzi Kizito Mihigo aregwanamo n’abandi bantu batatu rurangiye urukiko rubabwiye ko bazamenya umwanzuro wabo niba bazafungwa iminsi 30 cyangwa bazaburana bari hanze, nyuma yo kumva ibyireguro bya buri umwe.

Urubanza rwari rwongeye guteranira mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, kuri uyu wa Kane tariki 24/4/2014. Abacamanza bafashe umwanzuko ko kuwa Mbere tariki 28/4/2014 aribwo bazabwirwa niba bafungurwa by’agateganyo cyangwa bazakomeza kuburana bafunze.

Mihigo Kizito yisobanura ku byaha aregwa.
Mihigo Kizito yisobanura ku byaha aregwa.

Umwe mu bunganizi babiri ba Kizito yari yasabye ko umukiriya we yaburanishwa mu muhezo bitewe n’inyungu ze n’uko ibyo aregwa bifitanye isano n’umutekano w’igihugu ariko icyifuzo cye cyatewe utwatsi n’abacanza bavuze ko urubanza rugomba kuburanirwa mu ruhame kuko nta kibazo cy’umutekano w’igihugu byakwangiza.

Kizito wagaragaye mu ikoti ry’umikara, ishati y’ubururu bwerurutse, yabanje gusomerwa ibyo aregwa nyuma nawe ahabwa umwanya yongera kubyemera. Umushinjacyaha yavuye imuzi amavu n’amavuko y’ikibazo cya Kizito, uburyo yamenyanye n’uwitwa Gerard Niyomugabo mu mwaka wa 2012.

Icyumba urubanza rwabereyemo cyabaye gito bamwe barukurikiranira hanze.
Icyumba urubanza rwabereyemo cyabaye gito bamwe barukurikiranira hanze.

Yasomye bwinshi mu butumwa Kizito yagiye agirana n’uwo Niyomugabo ndetse n’uwitwa Sankara, byagaragazaga urwango n’ubugome afitiye Leta iriho. Umushinjacyaha yagaragaje ko Kizito yari azi neza ikirimo gutegurwa kuko yanacuze umugambi wo kwica bamwe mu bayobozi barimo Bamporiki na Perezida Kagame.

Ahawe umwanya wo kwisobanura, abunganizi be babiri (Maitre Bigaraba Rwaka John na Maitre Felix Sengabiro Musore) bagaragaje uburyo amagambo Kizito yavuze n’ubwo yari mabi ariko atafatwa nk’icyaha kuko nta gikorwa cyayagaragaje.

AHo urubanza rwabereye umutekano wari ucunzwe neza. Abinjiraga basakwaga.
AHo urubanza rwabereye umutekano wari ucunzwe neza. Abinjiraga basakwaga.

Ikindi abunganizi ba Kizito Mihigo bagaragaje ni uko ubutumwa yandikaga butari bugenewe uruhame, ahubwo ko bwari ibiganiro byihariye bitakagombye gushyirwa mu ruhame.
Umwe mu bamwunganira ati "Ibyo Kizito akurikiranyweho byose ntago ariwe wabishyize mu ruhamwe ahubwo byahawe ubwamamare n’ubutabera n’ubushinjacyaha byo byabitangaje."

Kizito nawe yahawe umwanya yongera kugira icyo atangaza avuga ko yicuza kuba yarasebeje umukuru w’igihugu, akavuga nabi ubutegetsi buriho.Yatangarije ubutabera ko yamaze kwandika amabaruwa menshi asaba imbabazi Perezida Kagame, kubera ubuhemu yagaragaje nyamara ariwe wamugiriye neza.

Yatangaje ko atigeze atekereza ko ibyo yavugaga byajya mu bikorwa, ndetse anagaragaza uburyo atanga Leta iriho kuko yagize uruhare mu gushyigikira ibikorwa bya Leta.

Abandi bose bahawe ijambo ku kwiregura ku birego baregwa n’ubushinjacyaha, ntibahakanye ibyo baregwa ariko bavuga ko batari bazi uburemere byari bifite. Bose basabye imbabazi Abanyarwanda bose, banicuza kuba batararanze amakuru.

Kizito Mihigo arareganwa n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Sha kizito arantunguye cyane nukuntu namwizeraga ariko ubutabera nyine ntibubera buzakora igikwiye

Mora yanditse ku itariki ya: 27-04-2014  →  Musubize

Que la Justice soit rendu au nom du Peuple. Mureke dutegereze icyo Ubutabera buzemeza. Ubutabera OYE!!!! Mwacecetse se ubundi n’amashumi yabo ko azaza akaburanishwa?!

Maniragaba M. yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Mumbarire mutambutse igitekerezo cyanjye kuko Callixte Nsabimana wiyita sankara ndamuzi twariganye, mu ishuri rimwe kuri kaminuza ibutare, uko yaje guteza akavuyo mubanyeshuri kuri kaminuza ahereye muri faculte y’amategeko yigagamo kugeza mubuyobozi bw’abanyeshuri ba kaminuza (AGEUNR) aho nayuma umuyobozi wakaminuza abonye ko atamwihanganira muri societe universitaire, yahisemo kumwigizayo, na nyuma ayitsinze, akomereza ahandi kubwumvikane bwabo ariko atagarutse muri kaminuza, icyo nababwira cyo Callixte ni umuntu urangwa:
a) gushwanisha abantu, akanyurwa nuko abantu batumvikanye uhereye no mw’ishyaka yabayemo ryitwaga UDPR niba rikibaho simbizi;
b) ni umunyamatiku, n’umujinya ndetse n’urwago afitiye abantu bamwe utazi icyabimuteye;
c) ari mubantu bagira kamere twita ubutagondwa kuko kumvira kwe biri kure.
NB: narimbizi ko agomba kuzigaragaza uko ari nibimurimo byose kuko atari kubihisha ngo bimukundiro kuko baravunga ngo "Plus qu’un seinge monte, plus qu’il montre son anus" mumbarire gukoresha iyo mvugo. gusa nanone nibajije kumitekerereze ndetse n’ubwenge, n’ubuhanga bwari busanzwe buzwi ku munyampano Kizito mihigo, ntabwo ari uguseka imbohe ariko nibajije ko nawe ubwenge bwe bukemangwa umuntu ushobora kujya inyuma ya Callixte agakurikira butama (aveugelement), ahaaaa nzaba ndora ni umwana w’umuyarwanda

nsengiyumva claude yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

kizi to ni gute ugambanira igihugu cyakubyaye nu kuntu president yagufashije akaguha brouse ukajya kwiga wabitewe niki koko? iyi niyo nyiturano uhaye leta y’u rwanda koko? wabuze iki?

lili yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

What, ngo ntibari bazi ko ibyo bavuga byagirira nabi igihugu? Ngo si bo babishyize mu ruhame? Ngo kizito yanditse amabaruwa menshi ansaba imbabazi Umukuru w’Igihugu?
Ariko ntibagafate Abanyarwanda nk’abana please!!!
Nibura nibabe intwali bemere baryozwe ubugome n’ubugambanyi bukabije bakoreye igihugu, ariko bareke uburyarya no kwigira nyoninyinshi.

Dominique Ishimwe yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Turasaba butegetsi kureba kure murubanza rwa kizito mihigo kuko arenganye agafungwa twaba duhombye intiti muguharanira amahoro. cyane kotubona hari agatsiko kamurwanya ngo bamwe atazabasimbura mukazi doreko banikeka ikibaba.

B.Jackey yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka