Ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, Séraphin Twahirwa ureganwa na Pierre Basabose yagaragaye mu rukiko rumuburanisha mu Bubiligi yambaye ikositimu yashyizeho na karavate. Twahirwa yagaragaye yambaye neza mu gihe umugore we yari mu batangabuhamya bamushinja ibyaha bya Jenoside no gufata ku ngufu abagore, yagombaga kuza (…)
Muri iki gihe Dr Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari abatuye i Huye bavuga ko yagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi mu mujyi wa Butare.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ko atanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare umufunga by’agateganyo kuko hatitawe ku mpamvu yagaragaje zituma aburana adafunze.
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe yagaragaje ingaruka zitandukanye ziba ku batanga ubuhamya n’ababwumva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 21 Ugushyingo 2023, mu rukiko rwa Rubanda i Paris ahari kubera urubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ushinjwa ibyaha bya Jenoside, hagarutswe ku buhamya bw’inzobere (…)
Ababyeyi b’abana 70 bo muri Gambia bishwe n’umuti wo kunywa mu mazi (sirop) w’inkorora wari uhumanye, bishyize hamwe barega Guverinoma ya Gambia na Sosiyete yo mu Buhinde yakoze uwo muti.
Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumurekura ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukangisha gusebanya, yakoreye uwitwa Nzizera Aimable.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwategetse ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu rubanza ruregwamo Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa, rurimo kubera mu Rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, abaganga bagaragaje raporo ivuga ko Basabose afite ibibazo byo mu mutwe. Bavuga ko ubwenge bwe bwahungabanye ku buryo agenda atakaza ubushobozi bwo kuba we ubwe (être lui même).
Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer, ushinjwa kwiba telefone ya The Ben, yasabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya bwatanzwe mu Bugenzacyaha kuko uwabutanze atigeze agera aho Telefone yibiwe mu gihugu cy’u Burundi.
Nzizera Aimable wareze umunyamakuru Manirakiza Théogène, kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye. Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Manirakiza yari yitabye urukiko mu bujurire yatanze ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Sosthène Munyemana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rwemeje ko Ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umukobwa wahawe kode ya M.J.
Ahagana saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda, ku wa kane tariki 9 Ugushyingo 2023, ubwo iburanisha ryari rimaze akanya ritangiye, Pierre Basabose yaje mu Rukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi, kumva ibyaha bya Jenoside ashinjwa, aho yagenderaga ku mbago imwe mu gihe yagenderaga kuri ebyiri kubera uburwayi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, saa tatu za mu gitondo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, ruraburanisha uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana, ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Uwitonze Valens, umukozi wa RSB wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 25Frw, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo 2023, yitabye urukiko aburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku byaha aregwa, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko Ntibansekeye Léodomir, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ibikoresho (Logistic Officer) ukekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Mu Rukiko rwa Rubanda i Bruxelles mu Bubiligi, tariki 6 Ugushyingo 2023, hasubukuwe urubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’icyumweru cy’ikiruhuko cyagenewe abakora mu rwego rw’ubutabera mu Bubiligi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege, ku wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2023, rwategetse ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho icyaha cyo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Christopher Kayumba igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw) nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yakoreye umukobwa wari umukozi we wo (…)
Urubanza rw’abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe i Kinazi mu Karere ka Huye, rwagombaga gusomwa ku wa 31 Ukwakira 2023, ntirwavuyemo imyanzuro yari yitezwe ku baburana, kuko Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruruburanisha rwiyemeje kuzikorera iperereza.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa imyaka itanu (5) y’igifungo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gikondo, nyuma yo kuvuga ubugome bakorewe na Séraphin Twahirwa basabye ubutabera busesuye mu rubanza arimo kuburana ibyaha bya Jenoside.
Urukiko rwibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, rwategetse ko Joseph Harerimana uzwi ku izina rya Apôtre Yongwe, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Karongozi yabitangarije mu iburanisha ku byaha bya Jenoside biregwa Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa ubwo ryatangiraga, nyuma y’uko Avoka Jean Flamme yagaragaye mu bikorwa bigamije gukerereza urubanza kandi nta mpamvu.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, rwategetse ko umunyamakuru akaba afite n’umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyoboro wa YouTube, Ukwezi TV, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023, yagejejwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Joseph Harerimana uzwi ku izina rya Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa, akaba aregwa icyaha cy’ubutekamutwe. Ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza kuburana afunze.
Amakuru Kigali Today ikesha ubwanditsi bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aravuga ko Uzabakiriho Gakire Fidèle azaburana mu mizi tariki 5 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’uko urubanza rwe byavugwaga ko ruba kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ariko ubwanditsi buvuga ko nta rubanza rwari ruteganyijwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, Gakire Fidel, wari umunyamakuru mu Rwanda azaburana mu mizi ku cyaha akurikiranyweho cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we Ndayishimiye Eric, baheruka gutabwa muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturage babafatiye mu cyuho bacukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo, bigakekwa ko ari icyo bateganyaga kujugunyamo umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu nzu babamo, iherereye mu Mudugudu wa Mutuzo Akagari (…)