Dr Munyemana w’imyaka 68, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahungiye mu Bufaransa kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Munyemana wari uzwi ku izina ry’Umubazi wa Tumba (le boucher de Tumba), avugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye no mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.
Ubwo Jenoside yabaga mu 1994, Munyemana yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi, akabifatanya no kuvura indwara z’abagore mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Munyemana aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, no gushishikariza abaturage kwica Abatutsi mu Mujyi wa Butare.
Abamushinja batanga urugero aho tariki 17 Mata 1994, Konseye Bwanakeye François yahamagaje inama yagombaga guhuza abaturage b’i Tumba ngo bige ku bijyanye n’umutekano, icyo gihe bemeza ko hajyaho za bariyeri n’amarondo. Icyo gihe muri Segiteri Mubumbano inzu zarashyaga nubwo ngo Munyemana we atabifashe uko.
Munyemana ngo yahise avuga ijambo rikarishye ashishikariza abantu kwica Abatutsi ati: “Umwanzi aturimo, nshumbikiye Abahutu 15 bavuye i Kigembe baje bahunga Inkotanyi zinjiriye i Burundi".
Bamwe mu batangabuhamya bazi Munyemana bavuga ko kandi mu gihe cya Jenoside, yambaraga amashara afite n’icumu, nyuma ngo yaje no kwitwaza imbunda. Ngo yagiraga urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri ya Tumba aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica.
Bivugwa ko Abatutsi bari barafungiranwe muri ibyo biro bapfuye nabi kuko bimwe amazi, ibyo kurya ndetse n’ubuvuzi.
Mu iperereza ryose ryakozwe, Munyemana ntiyigeze ahakana ko yari afite urufunguzo rw’ ibiro bya Segiteri ya Tumba, akavuga ko mu gihe cya Jenoside byabaye ubuhungiro ku bantu bashakaga aho bahungira.
Bivugwa ko abishwe mbere bari abize, abacuruzi n’abandi.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique ivuga ko Munyemana yari inshuti ya Kambanda wari Minisitiri w’Intebe mu gihe cya Jenoside ndetse ko iyo yajyaga i Butare Kambanda yararaga iwe, maze na we agashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwica Abatutsi.
Ibi byatangiye nyuma y’uko MDR imaze gucikamo ibice bibiri, Kambanda atakaje umwanya we nka Perezida wa MDR muri Butare, ahanganye na Agathe Uwiringiyimana, Munyemana akaza ku isonga mu guteza umwuka mubi muri Butare icyo gihe.
Muri uru rubanza hazumvwa abatangabuhamya barenga 70.
Abagiye kunganira Munyemana Sosthène ari bo Jean-Yves Dupeux na Florence Bourg bavuze ko bakurikije igihe gishize Jenoside imaze ibaye mu rubanza batakabaye bashingira ku buhamya n’amatariki ngo bakurikirane umukiriya wabo.
Bati: "Ibi byose bishingiye gusa ku buhamya n’amatariki yo mu myaka 29 ishize. Biragoye cyane gushingira ku buhamya bushingiye ku bintu nk’ibyo bya kera. Mu by’ukuri, ikibazo cy’igihe ni ingenzi ku bibazo bifitanye isano na Jenoside.”
Rachel Lindon ugiye kunganira abaregera indishyi muri uru rubanza na IBUKA muri rusange, yavuze ko abatangabuhamya 26 ari bake cyane ukurikije ibyabaye, ariko avuga ko bizeye ubutabera. Ati: “Dutegereje ko ubutabera buzabaho".
Ibi kandi byanenzwe na Alain Gauthier uyobora umuryango bise ‘Collective of Civil Plaintiffs for Rwanda (CCPR)’, ugamije gukora ubushakashatsi ku madosiye y’Abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakidegembya mu Bufaransa batarigeze bakurikiranwa n’urukiko.
Yemeje ko abatangabuhamya ari bake cyane, avuga ko bitangaje kuba mu manza zose zizaba ubu ariko bizagenda, ahamya ko bitazagenda neza.
Munyemana ni muntu ki?
Munyemana yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1955, avukira i Mbare, Komini Musambira muri Gitarama. Ababyeyi be ni Kangabo Balthazar na Nyirahabimana Charlotte.
Arangije amasomo muri Kaminuza i Butare yagiye gukomereza amashuri muri kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa mu bijyanye n’indwara z’abagore (Gynécologie).
Yaragarutse akora mu bitaro bya Kaminuza ari nako atanga amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye muri Selire ya Gitwa i Tumba. Yashakanye na Muhongayire Fébronie babyarana abana batatu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na CNLG rivuga ko muri Jenoside, umugore we atari mu Rwanda ahubwo yari mu Bufaransa.
CNLG yavugaga ko Munyemana we avuga ko yari muri konji guhera tariki 29 Werurwe kugera 9 Gicurasi 1994, ibi bikaba byaramuhaye umwanya uhagije wo gukora Jenoside.
Mu 1995 Umuryango Collectif Girondin pour le Rwanda” na “International Federation for Human Rights” (FIDH), zatanze ikirego kivuga ku ruhare rwe muri Jenoside, inkiko zigisuzuma muri 2001.
Nyuma yaho u Rwanda rwatanze impapuro zimufata, ashyirwa ku rutonde rwa Interpol guhera mu 2006. Muri 2008 yimwe sitati y’ubuhunzi naho tariki ya 16 Mutarama 2011 hemejwe ko akurikiranwa ku cyaha cya Jenoside (mis en examen pour Génocide), yamburwa urwandiko rw’inzira ndetse ategekwa kwitaba no gusinya kuri “gendarmerie” buri gihe.
Mu 2010 u Rwanda rwasabye ko yoherezwa mu Rwanda ariko u Bufaransa buranga.
Urubanza rwe biteganyijwe ko rutangira kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo rukazasozwa tariki 22 Ukuboza 2023.
Inkuru zijyanye na: Munyemana Sosthène
- Urukiko rwanze icyifuzo cya Dr Munyemana Sosthène cyo kuburana ubujurire adafunze
- Paris: Urukiko rugiye gusuzuma niba Dr Munyemana yaburana ubujurire adafunze
- Munyemana wahamijwe Jenoside yajuriye, Ubushinjacyaha na bwo burajurira
- Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bya Jenoside, akatirwa igifungo cy’imyaka 24
- Perezida w’urukiko yasabye ko Dr Munyemana acungirwa umutekano kugeza asomewe
- Dr Munyemana Sosthène ushinjwa uruhare muri Jenoside yasabiwe gufungwa imyaka 30
- Mu Bufaransa haracyari abahakana bakanapfobya Jenoside
- Uwihishe muri ‘Plafond’ yashinje Dr Munyemana kwicisha Abatutsi (ubuhamya)
- Uwakoranye na Dr Munyemana yamushinje gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi
- Kuba Dr Sosthène Munyemana ari kuburanishwa biraduha icyizere - Abarokotse Jenoside b’i Tumba
- Dr Munyemana yashinjwe gutanga inshinge bateye abagore b’Abatutsi mu myanya y’ibanga
- Huye: Twaganiriye n’abazi Dr Sosthène Munyemana uburanira mu Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside
- Paris: Mu rubanza rwa Dr Munyemana uregwa Jenoside, hagaragajwe ingaruka ziba ku batangabuhamya
- Paris - Sosthène Munyemana ukurikiranyweho Jenoside agiye kwitaba urukiko
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki banga kohereza abo bicanyi aho bakoreye ubwicanyi nugukunda abicanyi cyangwa nuko nabo babifitemo uruhare !