IBUKA yiteze ubutabera bwuzuye mu rubanza rwa Basabose na Twahirwa
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA n’abandi batangabuhamya, bavuga ko ibimenyetso bishinja Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bihagije kugira ngo ubutabera butangwa bube busesuye.
Urubanza rw’aba bagabo bombi baregwa gukorera Jenoside mu yahoze ari Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali, byari biteganyijwe ko rusomwa ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ariko biza gusubikwa. Ni urubanza rumaze amezi arenga abiri ruburanishwa mu Rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Bubiligi.
Uru rubanza rwatangiye ku itariki ya 09 Ukwakira 2023 ngo rwajemo abatangabuhamya barenga 30 bemeza ko Séraphin Twahirwa yahoze ari mu bayoboye urubyiruko rw’umutwe w’Interahamwe i Karambo, haruguru yo kuri MAGERWA.
Perezida wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire, agira ati "Hariya, muri Kigali, haari mu ndiri y’Interahamwe pe! Twahirwa ni we wari umuhuzabikorwa wazo, ndetse na mbere yaho ni ho yaruhukiraga, ni we wari umuterankunga wabo."
Ku bijyanye na Pierre Basabose, we yibukirwaho kuba yarahoze ari umusirikare ugendana n’uwari Perezida Juvenal Habyarimana mbere y’uko ajya mu bucuruzi, akaba ngo yarabaye umwe mu bakire bari bafite imigabane muri Radio Télévision des Mille Collines(RTLM).
Gakwenzire avuga ko Basabose, nyuma yo kuva mu gisirikare, yagiye mu bucuruzi bwo kuvunja amafaranga, ndetse akaba ngo ari we wari wihariye iryo soko mu Rwanda.
Gakwenzire agira ati "Iyo habaga hari umukozi wa Leta ugiye mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu, bakamuha amafaranga y’amanyarwanda azamutunga, yagombaga guca kuri Basabose akamuha amadevize ajyana mu mahanga."
Umushinjacyaha mu Rukiko rwaburanishije Twahirwa na Basabose, yemeza ko aba bagabo bombi bakoranye mu guhiga, gutanga intwaro no kwica Abatutsi kuko ngo icyo gihe intwaro zabikwaga iwabo.
Twahirwa Séraphin yiregura avuga ko azirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’abo mu muryango we, kandi ko nta muntu n’umwe yigeze yica cyangwa ngo afate abagore ku ngufu kuko na byo biri mu byo ashinjwa.
Twahirwa avuga ko abatangabuhamya mu rukiko bamushinja ibinyoma, kuko ngo afite ubumuga butamwemereraga kwishora mu bikorwa by’ubwicanyi, ndetse ko muri Jenoside ngo yahunze akava i Karambo aho yari atuye.
Icyakora yicuza kuba yarabaye umunyamuryango w’ishyaka rya Habyarimana ryitwaga MRND, aho ngo yari yaranamanitse ibendera ry’iryo shyaka ku rugo iwe.
Basabose we yiregura avuga ko ibintu byose biva i Kigali bivuga kuri Jenoside ngo nta shingiro bifite, ko yavuye i Gikondo agahunga nyuma y’umunsi umwe indege ya Habyarimana imaze guhanurwa.
Basabose avuga ko ibyo abantu bamushinja kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ibinyoma, kuko ngo byabaye adahari, ndetse ko na mbere ya Jenoside akenshi ngo yabaga adahari.
Gakwenzire uyobora IBUKA avuga ko ibyo bisobanuro nta shingiro bifite kuko Jenoside yateguwe kuva na mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa, kandi ko hari abagiye bahanirwa kuyitegura barimo Leon Mugesera.
Gakwenzire agira ati "Twizeye ko haza gutangwa ubutabera busesuye kubera ibimenyetso bibigaragaza."
Umwe mu bagiye gutanga ubuhamya muri urwo rubanza, Félix Kabandana na we ashimangira ko ibimenyetso byatanzwe bihagije kugira ngo Basabose na Twahirwa bahamwe n’ibyaha kandi babihanirwe.
IBUKA hamwe na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko mu gihe batanyurwa n’imyanzuro y’urukiko, baza guhita bajurira.
Ohereza igitekerezo
|