Kuba Dr Sosthène Munyemana ari kuburanishwa biraduha icyizere - Abarokotse Jenoside b’i Tumba

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko kuba Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashinjwa, ari icyizere ko abayikoze n’abasigaye bazahanwa.

Dr Sosthène Munyemana
Dr Sosthène Munyemana

Babibwiye abahagarariye umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu, Haguruka, ndetse na bamwe mu banyamakuru bibumbiye mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, babagendereye kuva kuwa kane tariki 23 kugeza ku wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023.

Ni nyuma y’uko babasobanuriye iby’aho urubanza rwa Dr. Munyemana bigeze n’uko byatangiye, ndetse n’impamvu ataje kuburanira mu Rwanda.

Daphrose Mukandamage uvuga ko umugabo we yishwe akuwe mu biro bya Segiteri ya Tumba, bivugwa ko Dr. Munyemana ari we wari utunze urufunguzo rwaho, yagize ati "Tumenye ko arimo kuburanishwa, kandi biraduha icyizere cy’uko agomba kuryozwa ibyo yakoze."

Yunzemo ati "Kuba yari umuntu ukomeye akaba ubu ari kuburanishwa biraduha icyizere ko byanze bikunze tugomba kurenganurwa, uwakoze Jenoside wese akabiryozwa."

Gaudiose Nyirakamana na we ati "Kuba ari kuburanishwa bidufitiye akamaro kuko bitugaruramo kugira intego yo kubaho. Biduha kandi kumva ko byanga bikunda uwakoreye icyaha hano n’ubwo yaba adahari hari abari kumukurikirana."

Marie Claire Uwamahoro uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Tumba na we ati "N’abatarafatwa bazafatwa kuko icyaha cya Jenoside kidasaza. N’iyo bapfa bataburanishijwe kandi, no guhora wihishahisha ku bw’icyaha na byo ni igihano."

Dr. Sosthène Munyemana nyuma ya Jenoside yahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa aho yakomeje umwuga we wo kuvura indwara z’abagore mu bitaro by’ahitwa Villeneuve-sur-Lot, yahagaritse gukoramo afashe ikiruhuko cy’izabukuru.

Muri 2008 yimwe ubuhunzi mu Bufaransa, ari na wo mwaka Urukiko Gacaca rw’i Tumba rwamuhamijemo icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukanamukatira igifungo cya burundu.

Muri Mutarama 2010 yarafashwe arafungwa hanasabwa ko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, ariko icyo cyifuzo kimwe agaciro mu Ukwakira 2010 hashingiwe ku kuba mu Rwanda yari kuburanishwa hifashishijwe amategeko yashyizweho nyuma y’icyaha aregwa.

Muri Mutarama 2011 habayeho imyigaragambyo yo kumwamagana nk’umwicanyi, imbere ya bya bitaro yakoragamo, hanyuma mu Ugushyingo 2011 arega Collectif Girondin Pour le Rwanda ari na yo yari yakoze imyigaragambyo, kumusebya kuko nta rukiko rwari rwaramuhamije kuba umujenosideri.

Icyo gihe yatsinze urubanza ariko ntiyahabwa indishyi yari yasabye kuko hari hacyigwa ku ruhare rwe muri Jenoside.

Muri 2021 ni bwo yongeye gushyikirizwa ubutabera, ubu akaba yaratangiye kuburana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka