Umutangabuhamya yagaragaje uruhare rwa Basabose na Twahirwa mu iyicwa ry’Abatutsi ku Kiliziya y’Abapalotini

Ni ubuhamya bwatanzwe n’ Umutangabuhamya wari i Kigali. Perezida w’Urukiko yavuze ko bahisemo kumuzana muri uru rubanza kuko hari ibyo azi kuri Basabose mu gihe cya Jenoside.

Ni nyuma yuko hari umutangabuhamya wamuvuzeho cyane tariki 17 Ugushyingo hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko hari ubuhamya yatanze mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yavuze ko azi byinshi ku ruhare rwa Pierre Basabose muri iyo Jenoside.

Uyu mugabo w’imyaka 61, ni umushoferi w’amakamyo ajya mu mahanga.

Uyu mutangabuhamya avuga ko yari atuye i Gikondo hafi yo kwa Padiri kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Palotti aho yabanaga n’ababyeyi be, akaba yari umushoferi muri croix rouge.

Avuga ko kuva mu 1990 ubwo inkotanyi zari zimaze gutera, abo mu bwoko bw’Abatutsi batangiye gutotezwa,nyuma haza inkundura y’amashyaka menshi. Abahutu batangiye kwita abatutsi Inyenzi, biza gukomera cyane mu 1992 ubwo hatangiraga kugeragezwa Jenoside.

Icyo gihe ngo hatangiye gukorwa Liste z’Abatutsi,Jenoside ngo yatangiye kugeragerezwa za Kibirira,Nyamata.
Abajjwe uko yamenye iby’ama listes cyangwa intonde yavuze ko atigeze ayabonesha amaso,gusa avuga ko iyo interahamwe zajyaga gutera zabaga zizi neza aho zijya.

Avuga ko interahamwe zakoreraga inama mu kabari kitwaga Nyenyeri ka Sebarenzi Charles, ku buryo hagati yaho bari batuye n’akabati harimo iminota itatu, akomeza avuga ko izo nama zitabirwa n’abarimo Sebagenzi, Pierre Basabose, Congolais n’abandi.

Umutangabuhamya abajijwe niba yarajyaga mu kabari ka Nyenyeri,avuga ko bajyagayo bihishe kuko batari bemerewe kunywerayo ndetse ko hari igihe bagiyeyo boss w’ako kabari witwaga Sebagenzi abasaba gusohoka ababwira ko n’ibyo bafashe bagenda batabyishyuye.
Abajijwe niba azi Séraphin Twahirwa avuze ko amuzi akora muri Minitrap kdi ko yari aturanye na Nyirasenge w’uyu mutangabuhamya.

Yongeyeho ko Pierre Basabose, nawe amuzi kuko yari umuturanyi wabo, amuzi akorera mu mujyi,abashoferi bakoranaga n’uyu mutangabuhamya mu gihe yari akiri umutandiboyi ngo bajyaga kuvunjisha amashiringi kwa Basabose.

Abajijwe niba ku giti cye yarigeze yinjira aho Basabose yakoreraga avuze ko azi aho yakoreraga mu mu mujyi kandi ko ku iduka rye habaga handitseho izina rye, gusa ko batigeze bahura ngo baganire kuko batari mu rwego rumwe.

Uyu mutangabuhamya avuga ko igihe Perezida wa CDR Bucyana Martin yapfaga,urugo rw’iwabo w’uyu mutangabuhamya rwagabweho igitero bahungira ku Kiliziya gusa ko we yari mu kazi.

Icyo gihe ngo bamenye ko batemye Gatege bakica na Gakwaya, aho kuri Kiliziya umuryango we ukaba warahamaze iminsi 3.

Urukiko rwamubajije aho yari ari tariki ya 6 Mata, avuga ko yari i Gikondo, yapakiye ikamyo yari afite aziko umunsi ukurikiraho ajya mu kazi.

Nyuma ngo byarakomeye Nyirasenge abasaba ko bajya hamwe kugira ngo ikiba cyose bazabe bari hamwe. Icyo gihe ngo bagiye kwa sekuru(umugabo wavaga inda imwe na sekuru w’uyu mutangabuhamya) ndetse ibikorwa byo kwica Abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi n’abatutsi byari byatangiye.

Baje kuva kwa sekuru, bajya kwihisha mu mazu yo kwa Padiri, ko bahasanze abandi barenga 300 bari bahahungiye, abo mu muryango we bwite bari bahari ngo bari abantu 18.

Avuga ko baharaye ijoro ryo ku ya 8, babaha bisuits,ibintu avuga ko byari bigamije kumenya umubare wabo.

Umutangabuhamya avuga ko nk’umuntu unywa itabi cyane,yasohotse gato agiye kunywa itabi yari yasigaranye, abona abantu binjira aho abantu bari bari, baje bahunga interahamwe, bakihagera, interahamwe nazo zahise ziza zivuga ko aho hantu hari abantu benshi bahahungiye kandi ko bose ari Abatutsi, ko badakwiye kugira umuzungu bakoraho.

Icyo gihe ngo hari abantu biciwe aho mu kiriziya mu gihe bari mu Misa,abandi bagenda babica ubwo bageragezaga guhunga,uyu mutangabuhamya we avuga ko yaguye mu cyobo kitari kirekire cyari ahantu hari ibyatsi bya pasiparumu, yiyorosa ibyatsi imiswa itangira kumurya bituma avamo ajya kwihisha mu giti cya Sipure, ari ho yaboneye byinshi byabereye ku Kiliziya.

Akomeza avuga ko ku kuboko kwe yashyizeho tatouage igaragaza itariki ya 9 Mata mu 1994 mu gihe interahamwe zabagabagaho igitero ku Kiliziya.

Perezida w’Urukiko amubajije ibyo yabonye mu gihe yari yihishe mu giti, yavuze ko yabonaga abantu bicwa,ababicaga ndetse n’abantu bari bahagarariye icyo gikorwa.

Avuga ko mu bo yabonye harimo Sebagenzi Charles, Pierre Basabose, Séraphin Twahirwa, Congolais n’abandi benshi bategekaga interahamwe icyo zikora, bababwira kwica abantu bose ntawe basize.

Ati: “Babwiraga interahamwe gukora akazi vuba, ko atari aho ho yyine bagomba gukora, ko hari ahandi bagomba kujya”.

Twahirwa ngo yari yazanye interahamwe yakuye i Karambo,uwitwa Congolais nawe ngo yayoboraga interahamwe zabaga hafi y’Isoko i Gikondo.

Ati: “Nk’abatutsi twari ku Kiliziya, interahamwe zaduteye zidutunguye cyane”.

Abajijwe imodoka Basabose yari arimo yasubije ko yari ari mu modoka ya double cabine y’umweru,Twahirwa yari yaje na Suzuki samurayi naho uwitwa Sebagenzi we ngo yari yaje n’imodoka yo mu bwoko bwa peujot, ndetse ko zari ziparitse ku Kiliziya.

Abajijwe ku byo yabonye by’umwihariko kuri Basabose na Twahirwa asubije ko yabonye aribo bari ku isonga mu gitero cyagabwe ku batutsi bari ku Kiliziya ya Gikondo tariki ya 9 Mata 1994.

Akomeza agira ati: “Nibo babanje gutanga urugero batema Abatutsi, berekera izo nterahamwe”.

Uyu mutangabuhamya avuga ko aho yari yihishe yumvaga neza ibyo izo nterahamwe n’abaje baziyoboye bavugaga ndetse n’ibyo bakoraga.

Yongeraho ko Pierre Basabose na Twahirwa bari bafite imbunda nini ku buryo umuntu wageragezaga gutoroka bahitaga bamurasa.

Abajijwe niba yarabiboneye barasa abantu agize ati: "Yego narababonye, nyuma yaho ibyo nabonaga byarenze ubwenge bwanjye,gukomeza kubireba birananira”.

Ku bijyanye n’umuryango we w’abantu 18 bari bahungiye aho ku Kiliziya yavuze ko barokotsemo abantu 2 gusa, barimo uyu mutangabuhamya ndetse n’umwana wa mukuru we.

Urukiko rwamubajije igihe icyo gitero cyarangiriye ndetse nuko byagenze, asobanura ko kwica abantu byatangiye saa tatu za mu gitondo birangira mu ma saa kumi za nimugoroba.

Icyo gihe kajugujugu za MINUAR ngo zatangiye kuzenguruka hejuru yaho ku Kiliziya, interahamwe zitangira kuvuga ko ziri gufotorwa zigomba kwica Abatutsi vuba ubundi zikagenda.

Nyuma yaho ngo haje imodoka ya CICR ishaka kumenya abakomeretse ngo bitabweho.Uyu mutangabuhamya wari usanzwe ari umushoferi wa Croix rouge ngo yaberetse ikarita y’akazi bamubwira ko yajya mu modoka.

Mbere yo kugenda ngo yabanje kujya kureba umwana wa mukuru we wari warokotse ,ahasanga interahamwe yamubwiye ko bitewe nuko bishe abantu benshi,we itamwica ahubwo igiye kumuha ikimenyetso atazibagirwa.

Ati: "Iyo nterahamwe yahise intema ku Kirenge,ngenda niruka njya kuri ya modoka ya CICR ahari abantu benshi bakomeretse. Mu kugenda nabonye intumbi ya mama ndetse n’abandi benshi bo mu muryango wanjye”.

Uyu mutangabuhamya avuga ko nyuma ya Jenoside abandi bo mu muryango we batwikiwe mu Kiliziya yagiye abamenya binyuze mu byo babaga bambaye birimo ibikomo n’ibindi.

Uyu mutangabuhamya avuga ko mu mwaka w’2000 aribwo yatangiye gutwara amakamyo ajya Dar es Salam na Mombasa,ibyo bikaba byaratangiye hari inama zimwe za Gacaca atashoboye kwitabira.

Avuga ko buri tariki ya 9 we n’undi witwa Padiri ndetse n’abandi barokokeye kuri paroisse ya Gikondo,mu rwego rwo kuzirikana ababo ndetse no kwibuka akaga gakomeye bahuye nako ubwo bicwaga n’interahamwe. Ati: "Buri mwaka tariki 9 duhora dutanga ubuhamya budahinduka, kuko ari uburyo bwiza budufasha guhora tuzirikana ibyo twanyuzemo kdi duharanira ko bitazongera kubaho ukundi”.

Mu gusoza ubuhamya bwe yabajijwe ibibazo bitandukanye aho Perezida w’Urukiko yamubajije niba Basabose na Twahirwa ubwo saa tatu batangiraga kwica bari bahari kugeza ni mugoroba saa kumi asubiza ko atabizi neza kuko yagumue hamwe atabashije kuzenguruka hose, biryo ko atamenye igihe abo bagabo bahaviriye,gusa ngo ubwo batangaga amabwiriza ku nterahamwe ndetse batangira kwica abatutsi ngo byose yarabirebaga bahari.

Umwe mu nyangamugayo yabajije umutangabuhamya niba mbere ya tariki ya 6 Mata 1994 yarigeze abona Basabose ari kumwe n’interahamwe,asubiza ko yamubonye aho bakoreraga inama ku kabari ka Nyenyeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka