Ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira mu rubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose rurimo kubera mu Bubiligi, humviswe abatangabuhamya batandukanye bashinja Twahirwa.
Mu rubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023 humviswe ubuhamya bwatanzwe n’uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo Twahirwa yabazwaga n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi, yavuze ko atemera ibyaha aregwa cyane ko atabashaga kujya mu bantu benshi, bitewe n’uburwayi bw’ingingo yari afite.
Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utagejeje imyaka y’ubukure.
Urukiko Rukuru ruhanishije Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni ibyatangajwe n’Ubushinjacyaha ku wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, ubwo bwahabwaga umwanya wo gukomeza gusobanura ibyo abaregwa bakurikiranyweho.
Ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, i Bruxelles mu Bubiligi hakomeje urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zivuga ko kwemera icyaha mu Rwanda biri ku rwego rwo hasi, kuko mu manza ibihumbi 100 zakiriwe kuva uyu mwaka watangira kugera ubu mu kwezi k’Ukwakira, iz’abemera icyaha ari hafi 3,500.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV. RIB iravuga ko Manirakiza yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’amafaranga 500.000Frw ngo adatangaza inkuru.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yashimye intambwe igihugu cye kimaze gutera mu gukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera, anashimangira ko iyo mikoranire izakomeza.
Polisi y’u Rwanda yafunguye icyicaro cy’Ikigo gishinzwe Ubugenzacyaha, ku byaha bikorerwa ku Ikoranabuhanga ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko u Rwanda rwahagurukiye kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, ndetse (…)
Tariki 4 Ukwakira 2023, Urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi, rwatangiye kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023 rwategetse ko Prof Harelimana Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) na Hakizimana Clever wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko, bafungurwa by’agateganyo.
Igihugu cy’u Buholandi cyataye muri yombi Umunyarwanda Karangwa Pierre Claver ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Huye bwasabiye igifungo cy’imyaka 10 abaregwa mu rubanza rw’ikirombe cyagwiriye abantu batandatu mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, tariki 3 Ukwakira 2023.
Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) na Hakizimana Clever wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Liliane wari ushinzwe Ububiko, ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2023 basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwa Prof. Jean Bosco Harelimana, wahoze ari umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amakoperative (RCA) n’abo bareganwa, bari abakozi b’iki kigo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga Kazungu Denis iminsi 30 y’agateganyo, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu 14.
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, nibwo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, yemera ibyaha byose aregwa anasobanura uko yabikoraga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2022-2023 warangiye hakiriwe amadosiye asaga ibihumbi 90 y’ibyaha byakozwe.
Nyuma y’uko tariki ya 19 Mata 2023, i Kinazi mu Karere ka Huye hari abagwiriwe n’ikirombe, tariki ya 8 Gicurasi 2023 bakagishyingurwamo nyuma y’uko hifashishijwe za caterpillar imibiri yabo yashakishijwe ntiboneke, abakurikiranyweho ubwo bucukuzi bwakozwe mu buryo butemewe n’amategeko batangiye kuburana mu mizi, kuri uyu wa (…)
Mu muhango wo gusoza umwaka w’ubucamanza, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko ubujura, gukubita no gukomeretsa (kurwana), ari byo byaha byiganje mu Rwanda.
Urugaga rw’Abavoka rwasabye Inama Nkuru y’Ubucamanza na Guverinoma kudafunga abakirimo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bitewe n’uko izo manza ngo zimara imyaka nyamara hari bitaringombwa.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bukurikiranye umugabo w’imyaka 60 wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigina, Akagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Kagega, ukekwaho kwica umugore we amukubise ishoka mu gatuza, icyaha yiyemerera, ngo akaba yarabikoze yari amaze umwaka abitekereza.
Igihugu cya Kenya cyatangiye inzira z’amategeko zigamije kongera kwemerera abunganizi mu mategeko (abavoka) bo mu Rwanda no mu Burundi, kongera gukorera ku butaka bw’iki gihugu.
Abantu batandukanye bakunze gukoresha abana mu bikorwa byose byerekeranye n’ishimishamubiri ndetse no kubafata amajwi n’amashusho bakayashyira no ku mbuga nkoranyambaga bahanwa n’itegeko ribagenera igihano kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 5.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Singapore, yagiranye ibiganiro na mugenzi we muri icyo gihugu, Sundaresh Menon, byibanze ku mikoranire mu nzego z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Urukiko rw’ibanze rwa Muhanga rwahamije Ndababonye Jean Pierre Alias Kazehe, icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, abana 10 barohamye muri Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro.
Ku wa 10 Kanama 2023, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, rwemeje ko abagabo batatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umwana w’umukobwa bamaze kumusambanya, bakurikiranwa bafunze.
Ndababonye Jean Pierre bakunze kwita Nyakazehe, ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.