Uwihishe muri ‘Plafond’ yashinje Dr Munyemana kwicisha Abatutsi (ubuhamya)

Uyu mubyeyi wagize ingaruka z’uburwayi kubera igihe yamaze muri Plafond, yatangaje ko Dr Munyemana yazaga iruhande rw’inzu yari yihishemo ari ho haberaga inama z’ibikorwa byo kwica Abatutsi.

Urukiko rwamubajije icyo yifuza, ubwo yazaga gutanga ubuhamya kuri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, avuga ko asaba urukiko ko babaha ubutabera, abakoze ibyaha bose bakazagezwa imbere y’urukiko.

Uyu mutangabuhamya wabanje gusaba kwibutswa bumwe mu buhamya yatanze mu myaka yabanje, kuko hashize igihe ndetse hakiyongeraho uburwayi bwatumye yibagirwa bimwe ku buryo bisaba kumwibutsa.

Ubwo buhamya yavuzemo ko ngo yari atuye i Cyarwa, igitero kikaza kumutwara. Hanyuma abari bakigize batangira gushwana bibaza uko bamwica. Uwo bahisemo yarabyanze avuga ko yabakurikiye aje kwisahurira, kandi ko batamwica kuko atigeze abyara, bityo ko bamushyira abasirikare kugira ngo bitabakururira ibyago.

Baramujyanye, bahageze basanga abasirikare basinziriye. Abajandarume bababwira kumujyana kuri Segiteri, bagashaka Munyemana kuko ari we ufite urufunguzo.

Munyemana yagombaga ngo kumufungirana kugeza ku mugoroba, ubwo bagombaga kujyanwa kwicwa hamwe n’abandi.

Ngo baramuzamukanye, bamunyuza imbere yo kwa Straton bahura n’abajandarume, batangira gukankamira ba bicanyi kubera umunuko w’abicanyi, bariruka, we arakomeza ahura na Ngamije ari we wamuhishe, kuko umugore we yari umututsikazi.

Akomeza avuga ko ngo abagombaga kwicwa ntibari bakicirwa mu muhanda kubera umunuko, ngo bose bagombaga kujyanwa kuri Segiteri.

Abajijwe uwamubwiye aya magambo. Ati: "Ni abari bahagaze imbere yo kwa Perezida Sindikubwabo, ngo byavuzwe na Kanyabashi.”

Umutangabuhamya avuga ko ubwo igitero cyamujyanaga kuri Segiteri, bahuye n’abavuye gusahura.

Ati: "Hafi y’iwanjye twahuye n’abavuye gusahura, abandi bahita bavuga ngo dore abandi bari kwisahurira natwe turi muri aya! Bavaga gusahura kwa Ngamije aho nari ncumbitse. Bahise biruka na bo, bansiga njyenyine n’undi mugore. Uwo mugore nari naramugiriye neza, namusanze ku muhanda, njya kumuvuza. Ni we badusiganye, angira inama yo kuzamuka ngo akanyereka inzira igana kuri Segiteri, kugira ngo nticirwa mu nzira".

Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere yo kujyanwa kuri Segiteri, ku mugoroba yafashwe agakubitwa, banamufata ku ngufu.

Kubera uko kuntu yari yakubiswe yaje kwikubita hasi, wa mugore amusiga aho! Igihe akangukiye, akomeza inzira igana kuri Segiteri, ahura na Ngamije watekerezaga ko yapfuye maze ajya kumucumbikira kuko na we yari afite umugore w’Umututsikazi yari yarashakiye indangamuntu yanditsemo ‘Hutu’. Ati: "Nibaza kukwica, bazatwicana, ngwino iwanjye. Twinjiye iwe, kubera uburyo umugore we yari muremure, yahuje ibiganza nkandagiraho, anzamura muri Plafond, akajya aba ari ho angaburirira buhoro buhoro, ariko nkarya duke kuko nangaga kujya kwituma".

Avuga ko yamaze muri Plafond igihe kinini uhereye tariki 21/04 kugeza tariki 3/7/1994, bahunze, avamo ku itariki 16/07/1994.

Avuga ko hari ubwo bamukuye mu nzu, kuko byari byavuzwe ko baza gusaka inzu ku yindi, bamuhisha mu ndabo zari mu gikari, hagwa imvura nyinshi cyane no gusaka ntibyabaho.

Mu butumwa yatanze kwa Porokireri w’i Butare mu 2002 na 2003, yavuze ko mbere y’uko Jenoside itangira iwabo yakoraga kwa muganga. Ngo yaje gutaha yerekana indangamuntu yanditsemo Tutsi, ngo baramureka arasohoka, ariko umusirikare ngo yaramukurikiye, amufatira ku ngufu mu ishyamba ryari aho, aranamukubita, agaruye ubwenge nibwo yasindagiye agera iwe mu rugo, bucya atwarwa na cya gitero.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko Munyemana yari umuntu mwiza mbere, witaga ku barwayi ariko ukuntu yahindutse ngo byaramutangaje cyane.

Yemeza ko Munyemana yatereranye abicwaga muri Jenoside. Ati: "Ni umufatanyacyaha nk’abandi kuko atigeze akiza uwo ari we wese mu bicwaga. Hari imirambo myinshi, hari inkomere nyinshi, sinigeze mubona nk’umuganga afasha".

Ubwo igihe cyo kumubaza cyari kigeze nk’uko bisanzwe nyuma y’ubuhamya, Umucamana yabajije umutangabuhamya niba igihe yari yihishe muri plafond yarigeze abona Munyemana, asubiza ati: "Naramubonye aje mu nama kwa Ndindabahizi, hari nko mu ma saa kumi n’imwe, arimo atambuka abwira umuntu ngo tugomba kumenya aho Abatutsi bose batuye, nanone aza kuhanyura ari kumwe na Bwanakeye".

Umushinjacyaha yamusabye gusobanura neza uko yaboneraga Munyemana muri Plafond akanamumenyera ku ijwi rye kuko bakoranaga, ndetse amusaba no kuvuga ku burwayi yakuye ku kumara igihe kinini yihishe muri Plafond.

Umutangabuhamya yavuze ko yavuyemo atabona neza. Ati: "N’ubu simba mbabona neza. Kubera stress kandi nakurijemo diyabete, hypertension, byanansubije inyuma mu bukungu kuko ubu ntacyo mbasha kwikorera".

Munyemana asabwe kugira icyo avuga ku buhamya bw’uwo mubyeyi, yavuze ko atigeze agera kwa Jean Chrisostome (aho inama yaberaga umutangabuhamya avuga), ati: "Ndahazi ariko sinigeze njyayo Jamais jamais".

Mu bundi buhamya bwatanzwe n’umukobwa wa Bitira yavuze ko Jenoside yabaye ku itariki 21 Mata 1994, nyuma y’uko abantu bari mu ngo zabo bumvise amasasu araswa maze batangira guhunga.

Uyu mutangabuhamya kuri ubu ufite imyaka 43, avuga ko nyuma y’uko babaye benshi ku gasanteri, bababwiye kujya ku Kabakobwa. Bahageze bababwiye ko bahicara bagategereza ubufasha, ndetse bahamara iminsi ibiri, kikaba cyari ikibaya kinini bashyizemo Abatutsi.

Avuga ko ku munsi wa Gatatu, haje abantu bambaye imyenda ya gisirikare bashaka gutangira kubica, ariko babonye abantu ari benshi batabashoboye, basubirayo, ni uko abantu bari babarindiye aho, bababwira ko ibintu byahindutse abakuru muri bo babagiriye inama yo kuva aho kugira ngo batagwa aho bose, bityo ko bahunga.

Avuga ko we n’umwana w’amezi umunani yari ahetse bahise bazamukana na se barahunga.

Se yaramubwiye ati: "Wowe kuko uhetse umwana ntuce mu muhanda, ca mu biturage batakwicana n’umwana, noneho duhurire kuri Segiteri Tumba. Kuhagera byarangoye nahageze nyuma y’iminsi ibiri.”

Ati: “Nageze kuri Segiteri ndarunguruka, harimo abantu benshi, hari salle ikorerwamo inama, mbona Papa, asaba gufungura, ntabwo hari hafunze neza, ndasunika, Papa ahita ankurura anshyira mu kaguni, aranyicaza. Nari naniwe, ambaza niba hari icyo nanyoye, nariye, ... nuko ansabira amazi undi mubyeyi wari ufite amazi, ampaho ndanywa. Turaganira arambwira ngo wabonye bariya bantu? Ese abantu twasize Kabakobwa barishwe? Nti simbizi, ati bariya bantu ubonye mu modoka itambutse irimo abasirikare, nabonyemo na Dr Sosthene, nti ni uwa he se? Arambwira ngo ni un Docteur Gynécologue, uwamumpa, namusaba kukugumana akakumpishira".

Avuga ko yabajije niba hari icyo Docteur yabafasha baramutse bamubonye, amusubiza ko atabizi.

Baje gusohora abantu, babona abafite grenade bazengurutse Segiteri, barimo Munyemana, Remera, babanza kubasuhuza, se w’uyu mutangabuhamya yegera Sosthène ati: "Muraho Dogite"? Sosthène amusubiza atya: "Ntacyo mvugana nawe, urashaka iki? Ati: "Ndashaka kuguha uyu mwana wanjye uhetse undi".

Avuga ko se yari amufashe akaboko maze yiyumvira n’amatwi ye Dogiteri asubiza se ati: " Bitira mva imbere".

Nyuma abantu batangiye gusohoka ari benshi ise yongera kwegera Dogiteri maze aramubwira ati: "Bitira nta miteto igihari, ntabwo uzi ko Abatutsi bagomba kwicwa?"

Avuga ko nyuma Munyemana yaje kumuha Interahamwe ngo zimusubize iwe, nubwo hari harasenywe, ko nabakenera bazongera kujya kubamuzanira. Uyu mubyeyi wari uhetse umwana yari kumwe na se, nyina na basaza be babiri.

Akomeza avuga ko nyuma baje kujyanwa na Gashirabake wari ushinzwe ibitero, ashyira se ku ruhande, na bo bajya ku rundi, ise bamujyana ku cyobo cyari hafi ya Segiteri abo bandi babajyana ku kindi cyobo, ari nijoro.

Avuga ko tariki 6 Gicurasi, abo bajyanye kuri icyo cyobo bose bishwe arokoka we n’umwana gusa, kuko harimo abantu benshi ngo basubiye inyuma bihisha mu miringoti.

Nyuma baje guhishwa n’umuhutukazi wari warakuwe ku buyobozi kuko umugabo we yari umututsi, Gashirabake aza kuhabashaka ababwira ko badahari ababajije aho Bitira ari bamusubiza bati: "Jeanne wowe ntukiri umutegetsi ubu ni twe tuyobora. Bitira Munyemana yaramumpaye, namushyize aho abandi bajya. Wowe nta jambo ugifite".

Uyu mutangabuhamya mu gusoza ubutumwa bwe, yasabye urukiko ubutabera ati: "Ndifuza ko Urukiko rw’u bufaransa, bajya batubariza nk’uyu Sosthène bakatubariza aho abantu bacu bishwe bashyizwe, kuko hari abo tutarabona. Ndasaba ubutabera".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka