Imbuto Foundation irasaba abakiri bato gukurana umuco wo gusoma
Imbuto Foundation yahurije hamwe abanyeshuli bo mu mashuli abanza yo mu karere ka Nyanza tariki 25/09/2013 ibashishikariza gukurana umuco wo gusoma ibitabo ibinyujije mu buryo bw’amarushanwa bateguriwe ku rwego rwabo.
Abana baturutse mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Nyanza bahuriye muri iyi gahunda maze bibutswa ibyiza biboneka mu gusoma birimo gufunguka mu mutwe umuntu akamenya byinshi bikubiye mu bitabo n’ibindi.

Nk’uko ubuyobozi bwa Imbuto Foundation yateguye iki gikorwa bwabivuze insanganyamatsiko yacyo igira ati: “To day a Reader tomorrow a Leader” uyigenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda ivuga ko umuntu wasomye uyu munsi ejo ari nawe uhindukamo umuyobozi.
Hagendewe kuri iyo ndanganyamatsiko abana bakiri bato bo mu karere ka Nyanza bakoreshejwe imyitozo inyuranye ibakundisha umuco wo gusoma ndetse abarushije abandi banahabwa ibihembo bitandukanye by’ishimwe.

Buri mwana yarushanyirizwaga mu itsinda rye n’uko mu matsinda atatu bari bashyizwemo birangira hahembwe batatu ba mbere ibihembo bishimishije ndetse n’ibikombe ku bari aba mbere mu kwerekana ko umuco wo gusoma bawugize uwabo.
Mu bihembo byahawe abo bana birimo imipira yo gukina, imyenda ya siporo, ibitabo byo gusoma, imikino ifasha abana gutekereza n’ibindi byinshi ariko nta mwana waviriyemo aho kuko n’abatatsinze buri mwana yahawe ibitabo bitanu byo kujya asoma ari iwabo cyangwa ari ku ishuli.

Protais Mitali Minisitiri w’umuco na Siporo wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gukundisha abana bakiri bato gusoma yabwiye abarimu n’ababyeyi babo bana ko gusoma bishoboza ubikora kwishakamo ubushobozi butandukanye ngo iyo umuntu abitangiye akiri muto birushaho kumubera byiza.
Yavuze ko hari byinshi byo gusoma birimo ibitabo by’ubuhanga butandukanye, ibinyamakuru n’ibindi bityo asaba abana kubikunda ndetse no kubikundisha bagenzi babo bataramenya akamaro kabyo.

Ingabire Assumpta umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere, imibereho myiza n’ubukungu mu Imbuto Foundation yavuze ko bategura ayo marushanwa mu bana bakiri bato hari hagamijwe kubakundisha umuco wo gusoma kugira ngo bazarinde bawukurana.
Yagize ati: “Iyi gahunda igamije kwigisha no gutoza umuco wo gusoma abana bakiri bato”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ahanini iyi gahunda bayikorera mu bigo by’amashuli abanza ngo abana, abarimu n’ababyeyi bakayifatanyamo kuko bose bafite aho bahuriye nayo kugira ngo intego yayo igerweho.
Iki gikorwa Imbuto Foundation igifatanyijemo n’isomero rikuru ry’igihugu (Rwanda Library Services) kikaba kizakorerwa muri buri karere kamwe katoranyijwe kandi muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|