Abanyeshuri bahatana mu biganiro mpaka bakomeje ibikorwa bibafasha gutyaza ubwenge
Abanyeshuri baturutse hirya no hino mu gihugu bari kurushwana mu biganiro mpaka batemberejwe ishuri ry’imyuga rya IPRC rya Kicukiro, aho basobanuriwe ibikorerwamo n’uburyo imirimo ijyanye n’ubumenyi ngiro bishobora guhindura ubuzima bwabo.
Aba banyeshuri baturutse mu bigo byashoboye kwitwara neza bitsinze ibindi mu byiciro byabanje, bakoze uru rugendo kuri uyu wa Gatanu tariki 27/09/2013, ubwo bitegura gukomeza muri ¼ cy’irangiza.

Abenshi mu baganiriye na Kigali Today batangaje ko bamaze guhindura imyumvire bari bafite mbere, kuko batekerezaga ko imyuga ari imirimo y’abantu batagize icyo bamaze kandi ntacyo yabamarira.
Yousouf Ntwali, umunyeshuri waga ku kigo cya APE Rugunga, yatangaje ko ataratora icyo aziga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Yavuze ko yumva yarafashe icyemezo cyo kuzakurikirana ikoranabuhanga mu gukora amafilime bikorwa mu ishuri ryigisha imyuga.

Yagize ati: “Uyu munsi twagiye gusura ahantu bigishiriza itumanaho n’ikoranabuhanga nabonye bakoresha ibyuma byiza kandi bakakwigisha ibintu bifatika ntabyo mu nyandiko byinshi. Nabonye ari byiza cyane nindangiza umwaka wa gatatu nzaza nkore amahugurwa y’amezi atandatu.”
Yakomeje avuga ko ibyo azigira mu myuga bitandukanye bizamufasha kugira ubumenyi bihagije. Gusa yasabye Leta gukomeza gushyira ingufu mu gusobanurira abakiri bato kumenya imyuga, kuko nibikomeza abakiri bato nabo bazageraho bakabyumva nk’uko nawe byagenze.

Ku ruhande rwa Rwanda Inspiration Buck Up, umuryango w’urubyiruko wateguye iki gikorwa, utangaza ko icyo uyu muryango ugamije ari ugufasha aba bana guhindura imyumvire binyuze mu biganiro mpaka kugira ngo babashe kwihangira imirimo.
Sandra Teta, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, yatangaje ko ibyo bizakorwa ariko banibanda ko imyuga itazaruta indi mirimo isanzwe, ahubwo ikazajya yuzuzanya n’indi nk’ubuganga, kwigisha no gukora mu biro.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|