Burera: Ikigo cy’amashuri cya E.S. Kirambo cyibasiwe n’ibiza
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuyi cya E.S.Kirambo kiri mu murenge wa Cyeru, akarere ka Burere, butangaza ko bukeneye ubufasha kuko imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yashenye amazu atandukanye yo muri icyo kigo arimo ibyumba by’amashuri.
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku cyumweru tariki 22/09/2013, yasakambuye ibyumba by’amashuri bigera ku 10 ndetse isakambura inzu y’isomero (Biblioteque), “dortoire” y’abakobwa ndetse n’inzu y’ikoranabuhanga rya mudasobwa (Lab).

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga kuri icyo kigo tariki 23/09/2013, imvura iri kugwa, yasanze hari amashuri yasakambutse imvura iri kugwamo, ibitabo byimuwe aho byari bisanzwe bibikwa muri Biblioteque ndetse na za mudasobwa zashyizwe ahatava.
Serugendo Victor, umuyobozi w’ikigo cya E.S.Kirambo, atangaza ko ubwo igice kimwe cy’inzu yigirwamo ikoranabuhanga rya mudasobwa cyasambukaga, mudasobwa zari ziherereye ahasambutse ngo zaranyagiwe zirangirika.

Iyo winjiye imbere y’ayo mazu yasakambutse ubona bizafata igihe kongera kuyasakara kuko ibisenge byayo byarangiritse kandi n’amabati yari ayasakaye umuyaga warayagurukanye.
Serugendo avuga ko bakeneye ubufasha. Nubwo ariko ibyo byabaye abanyeshuri bakomeje kwiga guhera mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 23/09/2013 ariko ngo batinzeho amasaha make.
Abanyeshuri biga mu mashuri yasambutse begeranyijwe n’abandi biga mu mashuri atava. Abiga mu myaka imwe bagiye begerenywa; nk’uko Serugendo abisobanura.

Si ubwa mbere ikigo cya E.S.Kirambo kibasirwa n’ibiza. Mu mpera z’umwaka wa 2012 “Dortoire” yararagamo abanyeshuri b’abahungu 194 yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, ihiramo ibikoresho byose by’abanyeshuri bakoreraga ibizamini muri icyo kigo.
Serugendo avuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyabahaye inkunga ya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka iyo “Dortoire”.

Imvura yasakambuye amazu yo muri icyo kigo yanashenye andi mazu y’abaturage bo mu murenge wa Cyeru arimo urusengero rw’abapantekote rwagwiriye abantu kuburyo batandatu bahasize ubuzima naho inkomere 13 zikaba zikivurwa.
Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, yihanganisha imiryango yose yagiriye ibyago muri ibyo biza, ayizeza ubufasha kandi ngo ibyangiritse nabyo ngo hazabaho ubufatanye ubundi bisanwe.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:



Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MWIZINA RYABANYESHURI BIZE MURI E.S.KIRABO (2010) TUBABAJWE NIBYOBIZA BWIBASIYE URUGO RWACU NKABA NKANGURIRA ABANYESHURI BOSE BAHIZE KUZA TUKISANIRA IKIGO KUKO AKIMUHANA KAZA IMVU RA IHISE