Dr Harebamungu Mathias arishimira ibimaze gukorwa ku ishuri ES Byimana
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Ecole Science de Byimana mu karere ka Ruhango tariki 24/09/2013, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye Dr Mathis Harebamungu, yashimye uburyo inyubako zirimo kwihutishwa.
Harebamungu yasuye iri shuri nyuma y’ibibazo byarigwiririye, aho abanyeshuri baryigaho baritwitse inshuro eshatu zose. Akaba yavuze ko uruzinduko rwe rwari rugamije kureba uko imyubakire irimo kugenda.

Yagize ati “naje kureba uko imyubakire imeze, nasanze rwose imirimo irimo kwihuta, kuko murabona mu gihe cy’amezi 3 gusa ibimaze gukorwa. Turizeza abantu ko mu gihe cy’ibyumweru 3 inyubako zose zizaba zarangiye”.
Frère Alphonse Gahima umuyobozi w’iri shuri, avuga ko uretse imyubakire igenda neza, ubu na gahunda abanyeshuri bagomga kwiga ngo barimo kuzisoza, akizeza ko abana bazitwara neza mu bizami bya Leta nk’uko byagiye bigenda mu myaka yashije.

Abanyeshuri biga muri iki kigo, nabo bavuga ko batekanye biga neza nta kibazo bafite, kuko ngo ubwoba bari bafite bwarashize, ngo icyo bashyize imbere ni ukwiga kandi bakazatsinda neza.
Umwe yagize ati “ibyabaye ku kigo cyacu twamaze kubyakira, ndetse nta na handi twumva twakwiga hatari kuri iki kigo, turizeza ababyeyi bacu ko ubu nta kibazo dufite”.

Inkongi y’umuriro yibasiye ES Byimana inshuro 3 mu matariki akurikira, bwa mbere byabaye tariki ya 23/04/2013, inshuro ya kabiri biba tariki ya 20/05/2013 naho ku nsuro ya gatatu biba tariki ya 02/06/2013.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|