Sosiyete y’itumanaho ya Tigo yishyuriye abanyeshuri 100 amafaranga y’amafunguro y’umwaka wose wa 2015, itanga n’ibikoresho birimo amakaramu, imipira yo gukina n’udukapu two gutwarwamo amakayi.
Abanyeshuri ba Sonrise School, ishuri riherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, kuri uyu wa mbere tariki 13/10/2014, basuye Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy) kugira ngo biyungure ubumenyi mu bijyanye no kubaka amahoro aho batuye no ku isi hose.
Ishuri Rikuru rya PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences), risanganywe icyicaro i Butare mu Karere ka Huye, ryaguriye amarembo mu Ntara y’Uburengerazuba aho ryafunguye ku mugaragaro Ishami ryaryo rya Rubengera mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 11 Ukwakira 2014.
Mudahemuka Maurice umaze imyaka 13 yigisha muri Groupe Scolaire ya Mwendo mu karere ka Ruhango, yaremewe inka ya Kijyambere y’ikimasa ubwo hizihizwaga umunsi wa mwarimu tariki 10/10/2014.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, atangaza ko bitandukanye na mbere y’umwaka wa 1994 aho Leta yahamagarira abanyabwenge gukora ikibi, ubu Leta ibahamagarira gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo bashyira imbere gukora icyiza aho gukora ikibi.
Mu rwunge rw’Amashuri rwa Rwanamiza (GS Rwanamiza) ruri mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza barataka ikibazo cy’ibura ry’amazi bavuga ko ari kimwe mu bigangamiye gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Umuryango Transparency Rwanda urasaba ababyeyi guhaguruka bagakurikirana imyigire y’abana babo, kuko byamaze kugaragara ko akenshi abana bahura n’ibibazo kubera ababyeyi baba barahariye gahunda zose abarezi, ibi bakaba bituma ireme ry’uburezi ridindira.
Bamwe mu barezi bo mu karere ka Kirehe baratangaza ko kuba umushahara wabo ubageraho utinze ari imbogamizi ku buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe mwarimu kuri iki cyumweru tariki 5/10/2014.
Abarimu bo mu karere ka Ngoma ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanaga w’umwarimu basabye ko abarimu bashyirirwaho ihahiro ryihariye kuri bo rihendutse ku giciro kugira ngo bahangane n’ibiciro byo ku masoko bitakijyanye n’umushahara.
Ubwo yatangizaga urugerero muri kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda ku itariki ya 1/10/2014, Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, yibukije abigiye ku nguzanyo ya Leta (buruse) bataratangira kuzishyura kwihutira kubikora kuko ari ngombwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri MINALOC, Dr. Mukabaramba Alvera, yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze gukora ibishoboka byose kugira ngo abana b’abasigajwe inyuma n’amateka bagane ishuri kugirango bizagire uruhare mu gukemuka kw’ibibazo bafite.
Ubwo yatangizaga urugerero muri kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda kuwa gatatu tariki ya 1/10/2014, Nyakubahwa Minisitiri w’intebe (PM), Anastase Murekezi, yatanze impanuro zinyuranye harimo n’uko bikwiye ko amashuri yose, uhereye ku y’inshuke, yajya yigisha ibijyanye no kwihangira imirimo.
Mu gihe byabaye nk’akamenyero ko hirya no hino mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda abagira ibirori byo guhabwa impamyabumenyi (graduation ceremony) bataha bakazagaruka kuzifata nyuma, si ko byagenze ku ishuri PIASS uyu munsi tariki 30/09/2014 kuko bo bazitahanye.
Nyuma y’amezi atatu gusa bamaze bahawe inyigisho, abakobwa n’abahungu bigishwa umwuga w’ubudozi mu kigo Yego Centre Nyamagabe babasha kwambara ibyo bidodeye harimo imyambaro y’ishuri (uniform), imyenda yo kwambara mu buzima busanzwe kandi bakabasha kudoda iyo bagurisha.
Ishuli ryisumbuye ryitiriwe Roho Mutagatifu “Ecole Secondaire de St Esprit Nyanza” ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kuri uyu 28/09/2014 ryizihije isabukuru y’imyaka 50 rimaze rishinzwe.
Ku mashuri yisumbuye 44 ari mu karere ka Nyabihu, 31 yose ni ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Ababyeyi bavuga ko ubu ari uburyo bwo guha agaciro uburezi, ku buryo kuri ubu n’umwana w’umukene yiga ntacyo asabwe.
Umuyobozi wungirije muri REB ushinzwe ireme ry’uburezi, Janvier Gasana, avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarezi bakwiye kwita kuri disipurine y’abo barera, naho ubundi ntaho baba baganisha igihugu.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Huye baributswa ko bagomba kuzuza inshingano zabo uko bikwiye, bakaboneka mu bigo bayobora, batitwaje indi mirimo cyangwa inshingano baba bafite ahandi.
Uwintije Gaudence utuye ku kirwa cya Bushongo, kiri mu kiyaga cya Burera, mu murenge Rugarama, akarere ka Burera, wabanjirije abandi bakobwa batuye kuri icyo kirwa kurangiza amashuri yisumbuye, avuga ko yifuza gukomeza kwiga ngo ariko ubukene bwamubereye inzitizi.
Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) irasaba ko abarimu bigisha muri kaminuza batarahuguwe mu mwuga w’uburezi bagomba kubyiga kuko kugeza ubu ngo ireme ry’uburezi mu rwego rwa kaminuza ridindizwa n’abarimu bahigisha batari abanyamwuga.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba ko inzego zose zishinzwe uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba zongera ubukangurambaga mu babyeyi mu rwego rwo kugira ngo ibibazo bigaragara hari abana bamwe barya ku ishuri naho abataratanze umusanzu ntibarye bikemuke.
Ishuli ryisumbuye rya Islam riri i Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ryungutse umubano n’igihugu cy’Ubudage rinaterwa inkunga yo kuzubakirwa laboratwari izatwara amafaranga asaga miliyoni icumi mu rwego rwo gufasha imyigishirize myiza y’amasomo ya siyansi ahatangirwa.
Ikigo cy’ikoranabuhanga Victory Technologies cyahaye impamyabushobozi abakozi 33 cyahuguraga mu gihe cy’amezi atatu muri porogaramu z’ikoranabuhanga, zidasanzwe zigirwa mu Rwanda. Aba bakozi bakemeza ko bibafunguriye imiryango yo guhangana n’abanyamahanga bihariye isoko mu Rwanda.
Mu karere ka Ngororero haracyari ababyeyi badafasha abana babo gukurikirana amasomo yabo mu mashuri y’isnhuke abandi bakayabakuramo imburagihe, mu gihe Minisiteri y’uburezi ivuga ko abana bose bagomba kwiga amashuri y’incuke mbere yo gutangira abanza.
Nicodeme Hakizimana wo mu Murenge wa Gashaki, akarere ka Musanze wavukanye ubumuga bw’uruhu bakunda kwita ‘nyamweru” avuga ko byamugoye kwiga kuva yatangira amashuri abanza kugeza arangije kaminuza ahanini bitewe n’ubumuga yavukanye.
Ku nshuro ya kane, mu Rwanda hatangiye ibizamini ngiro, ku banyeshuri basoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, aho umuhango wo gutangiza ibi bizamini wabereye mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Kizito riherereye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara tariki 11/09/2014.
Kuva aho gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 itangiriye, ababyeyi bagasabwa kugira uruhare mu myigire y’abana babo, abana basaga 116 mu murenge wa Muganza bamaze kuva mu ishuri kubera gudatanga amafaranga yo kurya.
Ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe guca ubujiji uba buri tariki 08 nzeri, Minisiteri y’Uburezi yasabye ko Abanyarwanda nibura kujya bafata iminota icumi ku munsi yo gusoma ibitabo mu rwego rwo guca ubujiji.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro aratangaza ko inda zidateganyijwe mu mashuri zagabanutse mu gihe hari igihe zari zarabaye nk’icyorezo aho wasangaga yakira raporo y’ibigo byinshi bivuga ko bifite abana b’abakobwa batwite.
Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Carolyn Turk, hamwe n’uhagarariye itsinda SDP, Skills Development Project rishinzwe guteza imbere ubumenyingiro mu mashuri y’imyuga mu Rwanda, bwana Hiroshi Saeki baragaragaza icyizere ko imirimo yo kubaka amashuri y’imyuga mu ntara z’Iburasirazuba no mu majyaruguru izarangira nk’uko (…)