MINEDUC iremeza ko impinduka mu burezi zigamije ibyiza
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iratangaza ko impinduka zihora zikorwa mu burezi zigamije kugirira inyungu uburezi bw’u Rwanda, n’ubwo hari benshi mu bana bagisa nk’aho babihomberamo kuko uburyo biga ubu atari bwo bakomeza kwigamo uko impunduka zibaye.
Ibi umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, Sharon Haba, yabitangarije mu nama igamije gusuzumira hamwe ibibazo n’ahazaza uburezi bwo mu Rwanda bufite, yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 28/10/2014.
Yagize ati “Impinduka zigamije ibintu byiza, nk’uko mubizi hari abanyeshuri basohoka batujuje ibisabwa ku isoko ry’umurimo. Izi mpinduka rero zigamije kugira ngo wa munyeshuri usohoka asohoke afite icyo ashoboye gukora”.
Akomeza agira ati “Impinduka rero zaba ku mwana wagejeje hagati hanyuma agahindua agafata undi murongo zipfa kuba gusa ari nziza, n’umwarimu umwigisha akaba ateguwe bihagije n’imfashanyigisho zihari ubundi nta kibazo byagombye kugira”.

Haba yakomeje avuga ko zimwe mu mbogamizi igihugu gihura nazo ari ukubona ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa kugira ngo impinduka zikenewe zishyirwe mu bikorwa, ibyo bikiyongeraho n’abarimu rimwe na rimwe baba badafite ubumenyi buhagije baba bakenewe guhugurwa.
Fidèle Uwamahoro, ushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo, yavuze ko hari ibindi bibazo bakunze guhura nabyo mu burezi bituma abana bava mu mashuri harimo n’imyumvire y’ababyeyi, ku buryo kugeza ubu hamaze kuvamo abagera kuri 300.
Ati “Indi mbogamizi ni uko iyo umwana wenda ageze ku ishuri ashobora kutakirwa neza n’umurezi. Aho turashaka gushyiramo imbaraga ku buryo umurezi atagomba kugarukira ku kwigisha isomo gusa ahubwo akagirana umubano wa gicuti n’umwana umwana akaza asanga mwarimu umufitiye urukundo”.

Izindi mbogamizi yakomeje avuga ni ubukene butuma abana babura ibikoresho mu gihe abandi babifite, ibyo nabyo bigatuma abenshi bagira ipfunwe ryo kwigana na bagenzi babo babarusha ubushobozi.
Abafatanyabikorwa barimo n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), bemeza ko hari impinduka zagiye zigaragara mu burezi bwo mu Rwanda ariko bagasaba ko izi mpinduka zajya zijyana n’ubushakashatsi bwakozwe ku mpinduka zikenewe koko.
Leta y’u Rwanda yongereye amafaranga igenera uburezi uko imyaka yagiye ishira. Mu ngengo y’imari ya 2013/2014 uburezi bwagenewe miliyari 234 z’amafaranga y’u Rwanda, wagereranya n’umwaka wawubanjirije ugasanga hiyongereyeho agera kuri miliyari 199,2.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uburezi mu Rwanda usanga bugenda neza ariko ntihabure utuntu tumwe ukeka ko tunafahswe tunahutiweho none rero ubwo hatangiwe kwigwa uko ibi byose bisa nk’imbogamizi byakemuka reka twizere ko noneho ireme ry’uburezi ryari ryarabuze rigiye kongera kugaruka