Mu gihe mu turere tunyuranye two mu Ntara y’Amajyepfo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikirimo ibibazo ku bigo byinshi, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwo bwemeza ko yashobotse 100% ku buryo buri mwana wese ahabwa igaburo rya saa sita ku ishuri.
Urubyiruko rusanga 170 rwo mu cyaro nyuma yo kwigishwa imyuga itandukanye n’umushinga E.H.E (Education Health and Economy), rwemeza ko umwuga bize watangiye kubagirira akamaro bakiwiga bityo bagasaba ko mashuri y’imyuga yakegerezwa urubyiruko rwo mu cyaro.
Abanyeshuri bo mu Karere ka Gatsibo barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakaba batarabona ibigo bakomerezaho nyuma yo gusaba ko bahindurirwa aho bari bashyizwe, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko amasomo ari kubacika.
Ishuri rikuru ry’abadivantisti b’abalayiki rya Kigali (INILAK) ryiyemeje gukorana n’Ikigo giteza imbere ibaruramari (iCPAR), kugira ngo abaryigamo ndetse n’abaharangije amasomo ajyanye n’icungamari, bazajye bakorera impamyabushobozi y’umwuga w’ibaruramari iri ku rwego mpuzamahanga.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza yo mo turere tugize intara y’Amajyepfo turimo utwa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku mibare y’abana ivuga ko bataye ishuri mu mwaka ushize wa 2014.
Muri uyu mwaka ibyumba by’amashuri abanza 34 nibyo bizubakwa mu rwego rwo kuvugurura amashuri ashaje, kimwe no kongera ibyumba aho bitari.
Ishuri rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadivantiste rya Kigali (INILAK), ishami rya Nyanza ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 23 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) ku nshuro ya mbere, biyongera ku bandi 150 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree).
Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse arasaba abiga Filosofiya gukomeza kurangamira icyo bemera ariko bakanibuka ko hari n’ibindi bidatatirwa birimo umutekano w’igihugu, iterambere n’ibindi biteza imbere abanyarwanda.
Abanyeshuri babiri, Uw’imyaka 16 n’uw’imyaka 17 bafatanwe indangamanota z’impimbano barimo kuzisabisha ishuri mu rwunge rw’amashuri rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Uwari umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Murunda (GS Murunda) ruherereye mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro ukekwaho kwiba sima yari igenewe kubaka iryo shuri ubu yamaze gusimbuzwa by’agateganyo.
Bamwe mu babyeyi bafite abana batangira umwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bakomeje kwinubira kuba batabona amabaruwa yohereza abana ku ishuri, mu gihe amasomo yatangiye mu gihugu hose kuwa mbere tariki ya 26/01/2015.
Umukobwa witwa Bamusonere Esther ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yirihira abikesha kuboha ibiziriko no guhimba imivugo, nyuma yo gukora umwuga w’ubushumba n’ubuyaya.
Byakunze kugaragara ko mu bizamini bya Leta abana biga mu mashuri abanza mu bigo byigenga batsinda kurusha abiga mu mashuri ya Leta. Abayobozi b’ibigo bavuga ko ahanini bituruka ku kuba abiga mu bigo byigenga bagira igihe gihagije cyo kuba bari ku ishuri bakanabasha gusubiramo amasomo.
Abaturage bo mu karere ka Huye biyemeje kwegeranya umusanzu w’ibiribwa n’uw’amafaranga kugira ngo bafahe abana batabasha gufatira amafunguro ya sa sita ku ishuri, nyuma yo kubona ko hari abana abana biga mu myaka icyenda na 12 y’uburezi bwibanze byagoraga.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukora ibishoboka byose bakitegura abanyeshuri, bakora isuku ku bigo kugira ngo ku munsi wa mbere abo banyeshuri bazaba batangiriyeho umwaka w’amashuri 2015, bazahite batangira kwiga.
Ibyumba by’amashuri bigera kuri 48 biri gutegurwa kugira ngo bizigirwemo mu mwaka w’amashuri wa 2015, kugeza ubu nta na kimwe kiruzura neza ku buryo ku munsi w’itangira ry’amashuri abana bazakijyamo kakigiramo, mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki abana batangire amasomo.
Muri kaminuza y’u Rwanda hatangijwe ikiciro cya gatatu cy’ubuhinzi bugamije ishoramari, ishami ritegerejweho gufasha u Rwanda kugera ku cyerekeze rwihaye cyo kugira ubuhinzi buzamura ubukungu.
Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Etoile (EP Etoile) cyo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi cyakoze ibirori byo gushima Imana no gushimira abana barangije muri icyo kigo kubera ko batsinze bose, kandi hakava n’umwana wa mbere mu Ntara y’Uburengerazuba.
Ishuri rikuru ry’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) ryashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye by’amashami arigize, mu muhango wabaye kuwa kane tariki 22/1/2015.
Umushinga w’Abanyamerika witwa African Students’ Education Fund uzakoresha amadolari y’Amerika 7060 (amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 5) mu gihembwe cya mbere urihira abana batsinze neza ibizamini bya Leta batishoboye mu Karere ka Nyabihu.
Mu mashuri abanza 90 ari mu Karere ka Musanze, agera kuri 21 nta munyeshuri n’umwe wabonye ibarurwa imwemerera kujya kwiga mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, azwi nk’amashuri y’icyitegererezo.
Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza ko kuva mu mwaka w’amashuri wa 2016 bizaba itegeko kwiga ururimi rw’Igiswayile ku bazaba bari mu mashuri yisumbuye muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ubwo batangazaga inota fatizo ryagendeweho mu gutuma abana bajya mu mashuri yisumbuye no gukomeza mu mwaka wa kane, bagaragaje ko inota fatizo ku bakobwa, riri hasi y’inota fatizo ku bahungu.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bifite abana biga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9&12YBE) barasaba ko inkunga ya Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) izagenerwa ibi bigo yazita cyane ku bana bava mu miryango ikennye cyane, kuko ariho usanga bamwe mu bana bataritabiriye gahunda yo kugaburirwa ku (…)
Ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteli (RTUC) rizatanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatatu ku banyeshuri 433 barangije mu mu byiciro bitandukanye y’ubukerarugeno no gutanga serivisi zinyuranye umwaka ushize, kuri uyu wa kane tariki 22/1/2015.
Bamwe mu banyeshuri barangije icyiciro rusange bo mu Karere ka Nyabihu barasaba guhindurirwa ibigo by’amashuri boherejwemo n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) kubera impamvu zinyuranye zirimo iz’amikoro ndetse n’abahawe amashami batifuza.
Ikigo gishinzwe gukurikirana abana bafite ubumuga cya Gatagara giherereye mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, cyafunguye ishuri ryagenewe kwigisha abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe, kikabafasha kuzakurira mu muryango Nyarwanda bafite akamaro.
Semana Gisubizo Yves, umunyeshuri wabaye uwa mbere mu ntara y’Amajyaruguru akaza ku wa kane mu gihugu cyose mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza yashyikirijwe ibihembo byo kumushimira.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko kuba hari abana bata ishuri biterwa n’uko ababyeyi babo baba batabitaho bibereye mu gushaka ibiraka bibaha amafaranga hirya no hino, ibyo bita “Guhendebuka” muri ako gace.
Ishuri rikuru ry’imyuga rya Rusizi (IPR: Integrated Polytechnic of Rusizi) ngo ryitezweho kuba ibisubizo mu iterambere ry’Akarere ka Rusizi ndetse n’igihugu muri rusange.